Nyabihu-Visi Meya Simpenzwe yakeje ubufatanye hagati y’abaturage n’abarokotse Jenoside ba Kintobo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwashimye uburyo abaturage bo mu murenge wa Kintobo bagaragaje impinduka mu mitekerereze bafatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi no kwerekana aho abishwe bajugunywe.

Kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bw’akarere bwifatanyije n’abatuye uwo murenge mu kwibuka abatutsi bawiciwemo.

Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo guha icyubahiro abishwe rwatangiriye ku biro by’umurenge wa Kintobo rusorezwa ku musozi wo ku Nturo, aho ubuyobozi bwa Ibuka muri uwo murenge bwerekanye ko ubwitabire kuri iyi nshuro bwari bushimishije.

Perezida wa Ibuka mu murenge Ntawirinda Jean Damascene ati” Byatangiye ari ibintu bigoranye, kugira ngo abantu babyumve byari ingorane ariko uko imyaka igenda ishira usanga abantu babyiyumvamo bitabira iki gikorwa. Mu myaka yashize hitabiraga urubyiruko rw’abanyeshuri baturuka muri ibi bigo bitandukanye ariko ubu hari intambwe igenda iterwa buhoro buhoro baragenda babymva”.

Ubuhamya bwatanzwe n’abarokokeye mu murenge wa Kintobo bwagaragaje ko abatutsi bari bahatuye bishwe urw’agashinyaguro ariko igihe nk’iki cyo kubika kibakomeza umutima.

Hatangimfura Desire waharokokeye yagize ati” Bitwereka ko ubuyobozi buturi imbere cyane ko badufasha muri byose kandi bakabigira ibyabo, biradushimisha cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana Pascal Simpenzwe yashimye ubufatanye burangwa muri uyu murenge.

Ati” Abaturage bagaraza imyitwarire myiza, bagaragaza impinduka mu mitekerereze aho mu minsi ishize abatuye uyu murenge bafashe icyemezo cyo kujya gusura urwibutso rwa Mukamira ndetse bagasiga n’inkunga yo gufasha ngo urwibutso rusukurwe kurushaho. Hano hari haranajugunywe imibiri, abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ndetse banafasha mu kuhatunganya neza. Ubwo ni ubutumwa bwa mbere bwo kubashimira.”

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwasabye abaturage gukumira inzira yose iganisha ku makimbirane.

Umuyobozi w’akarere wungirije akomeza agira ati” Ikindi nakomeza kubasaba ni ugukomeza kuyoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi twese tuyazi, ntawakwifuza ko twasubira inyuma kandi inzira yose iganisha ku macakubiri tuyikumire.”

Muri rusange abatutsi biciwe mu murenge wa Kintobo ni 26 bakaba baruhukiye mu rwibutso rwa Mukamira ruri ku rwego rw’akarere ka Nyabihu.

Inkuru ya Umuhoza Honore

Leave a Reply