“Aha hantu sinshobora kuhiga harimo abahutu” Ababyeyi barakigisha abana kwibona mu ndorerwamo y’amoko-NURC

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iravuga ko hari abana bayigaragarije ko ababyeyi babo bakibigisha kwibona mu ndororwamo y’amoko, kandi ntibanababwize ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye ku bumwe n’ubwiyunge .

Bamwe mu rubyiruko bagira inama babenzi babo guca ukubiri n’ibitekerezo by’abakuru biganisha ku rwango.

Yifashishije ibyavuye mu bushakashatsi bw’urwego abereye umunyamabanga nshingwabikorwa  ari rwo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bwana Fideli Ndayisaba arahishura uko bamwe mu babyeyi bigisha abana bato gukomeza kurebera umuryango Nyarwanda mu ndorerwamo y’amoko, kandi hakaba n’abatabwiza abana babo ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ati “Abana bo barabivuga, bati njyewe iwacu barambwiye ngo abantu bameze batya ngomba kubitondera, kandi ni aba n’aba; urumva haba hatangiye kuzamo twebwe na bariya.”

“Hari ikibazo cyo kutabwiza ukuri bamwe mu bagize umuryango, cyane cyane abana bato ku bibazo bikomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, by’umwihariko Jenoside yakorewe abatutsi. Hari abantu bagifite ikibazo cyo kubivuga no kubisonura. Biraremereye ntabwo byoroshye, kugira ngo umubyeyi cyangwa umuntu ukuze mu muryango yemerere umwana, birakomeye.”

Kuba hari ababyeyi bakibwira abana ko hari abo badahuje ubwoko, bakanabasaba  kubitondera. Ibi bigaragarira muri uru uru rugero Bwana Fideli Ndayisaba atanga rw’umwana wari wanze kwigana na bagenzi be akibona amasura ya bagenzi be, akayahuza n’ayo yabwiwe n’ababyeyi be.

Ati“Umwana wahoze aduha ubuhamya, atubwira ko yatangiye ku ishuri agezeyo, kuko bamubwiye ko hari abantu babi bakora jenoside… bamubwiye ngo abahutu amazuru ateye atya, arebye abana bigana abona benshi bafite amazuru ateye atyo, ahita ajya kwa diregitirise, ati aha hantu sinshobora kuhiga harimo abahutu, kandi bambwiye ko abahutu ari abicanyi.”

Hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko biteguye kwitandukanya n’uwari we wese wabashora mu macukubiri, aba ngo bazi neza aho amacakubiri yagejeje igihugu ari nayo mpamvu batakwihanganira ushaka kubabibamo ibitekerezo bishaje.

Umwe ati “Uwashaka kumbibamo urwango namubwira nti ibyo bitekerezo ushaka kumbibamo, njye ntabwo ndi kumwe na we.”

Undi yagize ati “ Uruhare rwa njye mu kwigisha abandi kuyirinda, ni uko ngomba kumenya mbere na mbere nko ndi Umunyarwanda, umuntu wese umbajije ngo ndi iki? Icyo ndi cyo ni uko ndi Umunyarwanda kandi nibyo mpaye agaciro.”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga uko ababyeyi bakomeza kwigisha abakiri bato kwibona mu moko, bituma hari abashobora gukurana umutima wo kurwanira ishyaka ababo bikabashora no mu bwicanyi.

Imibare yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) mu bushakashatsi yakoze ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda mu mwaka wa 2015, yerekana ko mu Banyarwanda 100 hafi 28 bakibona mu ndorerwamo y’amoko, ingengabitekerezo ya Jenoside ikaba itararanduka burundu.

REBA MU MASHUSHO

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply