Maze imyaka itandatu mu ishyamba, Mukadata yirirwaga ankubita-Ubuhamya bwa Mutijima

Hari umusore uvuga ko amaze imyaka itandatu mu ishyamba yarabuze aho kuba nyuma y’aho se apfuye, mukase akigarurira imitungo yose. Mutijima Janvier yemeza ko mukase yamwirukanye, akaba yibera mu ishyamba rya Jali mu karere ka Gasabo.

Abaturanyi ba Mutijima basaba Leta kurenganura uwo mwana, mu gihe ubuyobozi bw’umurenge butanga icyizere ko bugiye gukurikirana icyo kibazo.

Mutijima Janvier afite imyaka  21 y’amavuko, itangazamukuru rya Flash rimusanze  mu ishyamba rya Jali ni umurenge wa Gatsata, ari naho avuga ko aba.

Yicaye ku gashuka gashaje kandi aragaragara nk’uwihebye.

Mu kiganiro cy’iminota 30 twagiranye, yatangiye adutekerereza uko byagenze kugira ngo yisange mu ishyamba amazemo imyaka 6.

Yatangiye avuga ati “Yankubitaga nambaye ubusa dore n’inkovu urazibona; noneho nkarara kuri sima ntanariye, n’ishuri ndarireka mba mayibobo yo mu muhanda, nkarya imisige hariya Nyabugogo, nkarara mu biraro bya Nyabugogo.

“Ni ho twajyaga kurara noneho tukabishyura igiceri cy’ijana, nakibura nkaza kurara muri iri shyamba. Iyo nabaga mpafitiye ubwoba, najyaga kurara mu ma tuwarete (toilettes) y’abaturanyi.”

Abaturanye na we kugeza se na nyina bapfuye na bo bavuze ko imitungo yakuwemo  ari ye n’ubwo mukase yamwirukanyemo, ni ikibazo bavuga ko cyageze no mu buyobozi nyamara nticyakemurwa.

Umwe yagize ati Ikibazo cy’uyu mwana agifitanye na mukase wamutwariye amazu, ariko iki kibazo ntaho kitageze mu nzego z’ubuyobozi, asa nkaho yanatsinze, ariko ntakubimuhesha biriho.”

Undi yagize ati “Bahamaze igihe kitari kinini mama we yaje kurwara, turamurwaza,  arapfa. Amaze gupfa bamuha inkurarwobo y’iyi nzu kuko niwe mwana bari bafite.”

Hari uwagize ati “ ‘Executif’ yaravuze ngo iyo nzu igomba gusubizwa umwana.”

Mutijima akomeza asaba inzego z’ubuyobozi kumurenganura bakamusubiza imitungo ye, akareka kuba mu ishyamba. Ibi ni nabyo abaturanye be bifuza.

Ati “Bankemurire ikibazo mbone aho kuba, sinkomeze kurara hanze kuko urabona ko turi no mu bihe by’imvura, uba usanga bingoye cyane. Ni cyo nasaba ubuyobozi.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata buvuga ko ikibazo cya Mutijima butari bukizi. Iyamuremye Francois uyobora uwo murenge yabwiye itangazamakuru rya Flash ko ikibazo agiye kugikurikirana.

Ati “Ikibazo cye tugiye kugikurikirana, kuko natwe  nk’abayobozi ntitwakwemera ko umwana aba mu ishyamba. Hari uburyo binyuzwamo imitungo ikagaruzwa,tugiye kubikurikirana.”

Umukobwa wa Mukase agikubita amaso  umunyamakuru rya  wa Flash yahise yinjira mu nzu arafunga kugeza ubwo tuhavuye tudashoboye kumva uruhande rwa Mukase wa Mutijima.

Mu mashusho ku buryo burambuye:

AGAHOZO Amiella

Leave a Reply