Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe

Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi muri Afurika y’Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  24 Gicurasi 2023.

Kayishema yafatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n’abayobozi ba Afurika y’Epfo n’itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

Brammertz yavuze ko ifatwa rya Kayishema rryemeza ko azagezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Fulgence Kayishema yari amaze imyaka 20 yihisha. Ifatwa rye rishimangira ko azagezwa imbere y’ubutabera kubera ibyaha akekwaho. ”

Yakomeje agira ati “Jenoside ni icyaha gikomeye kizwi n’ikiremwamuntu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni icyemenyetso cyerekana ko imihigo twihaye idacogora kandi ko ubutabera buzatangwa, hatitawe ku gihe byatwara. ”

Umwaka wa 2022, nibwo Serge Brammertz, yatangaje ko ku rutonde rwa ba ruharwa bashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nimero ya mbere ari Fulgence Kayishema.

Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

Kayishema ni we wafatanyije n’Umupadiri wayoboraga iyi Kiliziya y’i Nyange, ayobora ingabo n’interahamwe mu gutera iyi Kiliziya ziyijugunyaho za gerenade ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi bari bahahungiye. Yari yarahunze kuva muri 2001.

Mu myaka yashize, umushinjacyaha wa IRMCT yinubiraga ko Leta ya Afurika y’Epfo itagaragaza ubufatanye ndetse hakaba haraburijwemo ibikorwa byo gufata kayishema inshuro nyinshi.

Gusa kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Brammertz yashimiye guverinoma ya afurika y’epfo ku bufatanye yagaragaje muri iki gikorwa.

Leta Zunze ubumwe za Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari, ku muntu wese watanga amakuru yatuma Kayishema afatwa.