Uwahoze ari Perezida wa Nigeriya Olusegun Obasanjo asanga Afurika ikwiye kwigira ku Rwanda kugira ngo ntihazagire ahandi haba Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Obasanjo yabivuze kuri uyu wa kane tariki 4 Mata ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga ku kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi irimo kubera i Kigali.
Ni inama yanitabiriwe kandi na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame na Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE.
Intego ziza ku isonga zatumye u Rwanda rutegura iyi nama harimo no kuba rwifuza ko n’amahanga arufasha gusesengura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’amasomo abaturage b’isi bashora kuyikoramo by’umwihariko urubyiruko.
Ikindi kandi ngo kuba abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi n’abayipfobya kuri ubu abenshi bari mu mahanga ni indi mpamvu ikomeye yitegurwa ry’iyi nama iri mu bikorwa bigari bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Dr Bizimana Jean Damascene ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside.
Aragira ati “Ingaruka za Jenoside ntabwo ziri mu Rwanda gusa ziri no mu mahanga,muzi ko nk’abenshi mu bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa ubu bari mu mahanga, u Rwanda rumaze gutanga impapuro hafi 900 bari mu bihugu bitandukanye ibirebana no guhakana no gupfobya Jenoside ni ikibazo nanone dusanga mu mahanga.”
Kuba Jenoside itegurwa kandi ikanbashyirwa mu bikorwa n’abanyabwenge bize Dr. Bizimana Jean Damascene abishingiraho asaba abanyabwenge gusigira umurage mwiza urubyiruko rw’ibyo bazakora kugira ubwenge bwabo budakoreshwa mu bibi.
Bamwe mu rubyiruko biga muri kaminuza bitabiriye iyi nama mpuzamahanga basanga hari icyo bakwiye gukora mu guharanira ko igihugu kitasubira mu mateka mabi.
Umwe muri bo yagize ati”Tukaba ijisho ry’abatagira amahirwe yo kubona ibiganiro nk’ibi tukabasobanurira ububi bwa Jenoside tukabigisha amateka twamenye n’ayo twamenye ubu ngubu ni yo mahirwe dufite duharanira ko aho igihugu cyavuye kitakongera kuhasubira .”
Undi yagize ati”Ni umugayo ukomeye natwe ubwacu iyo twumvise ngo abantu bize bari abayobozi ,abakuru b’intara ari bo babaye abambere mu gushishikariza abantu gukora Jenoside twumva ubwacu bitubabaje niyo mpamvu tuvanye hano ingamba zo kwigisha bagenzi bacu.”
Uwahoze ari Perezida wa Nigeriya Olusegun Obasanjo nawe witabiriye iyi nama ashima ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, asaba Afurika kwigira ku Rwanda.
Yagize ati”Ariko byihuse ntewe ishema n’ibyo u Rwanda rwagezeho,Afurika yose ikwiye kwigira ku Rwanda, amasomo akwiye y’imicungire myiza y’ibyo abantu badahuriyeho mu rwego rwo kwirinda amahano yabaye mu Rwanda. Uko u Rwanda rwavuye mu bihe by’akaga rukagera ku ituze n’umutekano byerekana impamvu tugomba guha agaciro ubuyobozi buhamye”
Iyi nama y’iminsi 2 yatangiye kuri uyu wa kane yitabiriwe n’abanyamahanga 150 n’abanyarwanda 450 barimo abashakashatsi n’abarimu muri za kaminuza abo mu nzego zifata ibyemezo n’urubyiruko.
Photo: IGIHE
Tito DUSABIREMA