Kigali:Abubaka inzu ntibazuzuze haricyo basabwe n’umujyi wa Kigali

Nyuma yo kubona ko hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagaragara inzu zimaze imyaka myinshi zituzura , Ubuyobozi bw’umujyi buratangaza ko bwafasha icyemezo cyo korohereza abashaka kuzamura inyubako zijyanye n’igishushanyombonera kuburyo ubu umuntu yemerewe kubaka inzuba mu byiciro.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagaragaza   inzu zatangiye kubakwa ntizuzure,abaturage bakavuga ko hari ubwo ziba n’indiri y’abajura cg abanywerwamo ibiyobyabwenge ,kubwibyo bagasaba ko  ubuyobozi bwajya bwegera ba nyirazo bakaganirizwa  hakabrebwa ikibazo gihari gituma zitubakwa ngo zirangire kigashakirwa umuti.

Ati”icyakorwa ni uko umuntu yakubaka inzu akaba yayirangiza kuko niyo iheze hagati harigihe haba nindiri yibisambo.”

Undi yungamo ati”bajye baha umuntu icyangombwa cyo kubaka ariko banamutegeke kubaka anayisoze, atayigeza hagati ngo arekere.”

Ntitwashoboye kubona ba nyirizinzu zandindiye ngo batubwire ikibazo  bahuye nacyo . Gusa inzobere mubwubatsi NYANDWI SAMWEL ufite Kompanyi y’ubwubatsi SAM construction LTD agaragaza zimwe mu mpamvu zituma muri Kigali hagaragara inzu zadindiye zirimo ubushobozi bucye bwa ba nYirazo n’izindi.

Ati”ashobora uwo muntu kubaka nta byangombwa afite yagera hagati bakamuhagarika,ashobora gutegura kubaka agahura n’umufundi umubeshya akamubwira budget nto nyuma amafaranga akazamushirana n’ibindi n’ibindi.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemera ko hari ubwo umuntu atangira kubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi yagera hagati amikoro akaba macye, kubw’ibyo ngo ubu usigaye wemerera abaturage bashaka kubaka inyubako ijyanye n’igihe kubaka mubyiciro nkuko MUHIRWA Marie Solange Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi aherutse kubibwirwa Abanyamakuru.

Ati”nibyo rwose koko harigihe uba wakoze umushinga nyamara imibare ntibihure ,sinzi niba babagaragarije ikintu cyo kubaka mu byiciro bitewe ni uko ubushobozi bubimwemerera,umuntu akaba yakubaka mu byiciro,abantu bafite inzu zitarangiye bakwiye kumenya ko ubu buryo buhari ariko bakabimenyesha abashinzwe imyubakire.”

Usibye inzu zadindiye, mu mujyi wa Kigali hanagaragara n’ibibanza bitubatse ndetse umujyi wa Kigali ugaragaza ko ikibanza kimaze imyaka itatu kitabyazwa umusaruro bene cyo acyamburwa kigahabwa abafite ubushobozi bwo ku kibyaza umusaruro cyangwa cyikajya mu mutungo wa Leta .