Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Kenya, William Ruto, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ni isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Mata.
Ikinyamakuru igihe cyanditse ko muri iryo sangira, Perezida Ruto yashimye umusanzu wa Perezida Kagame mu guhuza abatuye Umugabane wa Afurika, binyuze mu ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika, (AfCFTA).
Perezida Ruto yavuze ko kimwe mu bibazo byatumye Abanyafurika badakunda kugirana imikoranire, ari imipaka yashyizweho ubwo ibihugu byinshi by’uyu mugabane byakoronizwaga.