Kicukiro: Imiryango itanu itagiraga aho kuba yahawe amacumbi

Mu murenge wa Kigarama w’Akarere ka Kicukiro hatashywe inzu zubakiwe imiryango itanu bikozwe n’abaturage.

Iyi miryango itanu yahawe inzu ni imwe muri 25 itagira aho kuba.

Imibereho y’abagize iyi miryango yari ishingiye ku bucancuro bw’ibiraka, ndetse n’ibyo bakoreye bakabura aho babirira. Ntaho yagiraga ho gukinga umusaya, ariko kuri ubu baravuga ko ubuzima bugiye guhinduka.

Rwarukumba Ngabo Daniel wahawe inzu aragira ati “Nari mbayeho nabi ntafite epfo na ruguru, ntaho nari mfite nakinga umusaya, ndara aho mbonye ariko ubu mbonye inzu yanjye yo kubamo, ubu nashaka umugore nzi yuko atazabunza akarago.

Undi witwa Mukarubibi Vestine yagize ati “Inzu nabagamo yabaga iva, nkarara mfashe igikuta ngo kitangwirira abana, ariko ubu ngiye kuzajya ndyama nsinzire, najyaga ndara hanze imvura inyagira, naryaga mpangayitse, ubundi nkanabura aho mbitekera.

Ni amacumbi afite agaciro ka miliyoni zirenga 27 z’amafaranga y’ u Rwanda. Umusanzu w’abaturage ubwabo urenga ½ cy’agaciro k’akayamacumbi, mu bushobozi bwa buri umwe wese yatanze umusanzu we.

Pasteri Rutunda Emmanuel, ni umuturage wagize uruhare mu kubakira iyi miryango avuga ko nk’abaturage ubwabo bagakwiye gushingira ku muco wo  kugira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo, ndetse n’ibindi bikorwa biganisha kuguteza imbere bagenzi babo.

Aragira ati “ Gufasha mbishingira ku muco wacu kuko buriya umuntu utaragiraga aho aba abantu bishyiraga hamwe ushoboye, uwifashije akamufasha na we akagira aho yigeza bose bakazamukira hamwe bakiteza imbere.”

Mu miryango igera kuri 20 isigaye itarabona amacumbi, ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kigarama bwemeza ko bufite umuhigo wo kurangiza ikibazo cy’abaturage badafite amacumbi bitarenze umwaka wa 2021.

Uyu ni Uzamukunda Nathalia, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Aragira ati “ Ubu tumaze kubakira abaturage batanu, ariko umuhigo urakomeje hamwe n’abafatanyabikorwa uyu mwaka turatekereza ko tuzubakira abandi ndetse tugakuba kabiri. Mu nama zitandukanye z’iterambere, twihaye kw’aba bantu tuzabubakira mu myaka itatu. Mu mwaka wa 2021 twazaba twarangije kubatuza uko ari 25.

Mu gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu bibakorerwa, aba baturage bo muri uyu murenge wa Kigarama bamaze kwiyuzuriza inyubako eshatu z’ibiro by’utugali  dutatu two muri uyu murenge.

Hari n’ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto  baguriye abayobozi babo, kugira ngo zizaborohereze mu kazi.

NTAMBARA Garleon