Bralirwa plc mu rugamba rwo kugabanya ibitumizwa hanze ikoresha mu kwenga-Video

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye  n’ibidasembuye  BRALIRWA Plc rufite gahunda  gukoresha nibura 60%  by’ibihingwa by’imbere mu gihugu mu kwenga ibinyobwa by’urwo ruganda.

BRALIRWA ivuga ko Iyi ntego  izayigeraho ihereye ku ishoramari mu buhinzi bw’ibihingwa bikenerwa mu kwenga ibinyobwa bya BRALIRWA plc.

Uretse kuzamura ingano y’ibyo uru ruganda rukenera biturutse imbere mu gihugu, iri shoramari mu buhinzi rinazamura imibereho y’abaturage batuye aho rikorerwa.

Mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza ni hamwe muho uruganda rwa Bralirwa plc rukorera ubuhinzi bw’ibyo rukenera mu kwenga ibinyobwa byarwo.

Ni ibikorwa bikorerwa ku buso bungana na hegitari 337 kugeza ubu. Ibigori nibyo biza ku isonga, kuko bihinze kuri hegitari 165. Amavugurura y’ubuhinzi  ashingiye ku bushakashatsi  n’uburyo bwo kuhira bunoze butuma ubuhinzi bukorwa mu bihe byose, bishingirwaho icyizere cy’uko umusaruro w’ibyo bihingwa uzagenda wiyongera ku buryo bushimishije.

Nsabimana Stanisilas ni umuyobozi wungirijwe w’ibikorwa by’ubuhinzi bya BRALIRWA plc ifatanije n’uruganda rutunganya ibikomaka ku bigori MINIMEX bikorerwa i Ndego muri Kayonza, arasobanura uko umusaruro wagiye wiyongera.

Yagize ati “Dutangira guhinga igihingwa cya mbere mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa gatanu, ibigori bya mbere twabonye ni toni 4.5 kuri Hegitari. Ariko uko twagendaga twiga ubutaka, tukamenya amafumbire tugomba gukoresha, tukamenya ubwoko bw’imbuto turi bukoreshe, umusaruro wagiye wiyongera ku buryo mu mpera za 2016 twari tugeze kuri toni 8 z’ibigori.”

Nsabimana Stanisilas akomeza avuga ko mu  mwaka wa 2020 toni 12 zizajya ziboneka kuri hegitari.

Buri kwezi  Nibura abaturage 400 batuye mu murenge wa Ndego bahabwa akazi muri ibyo  bikorwa by’ubuhinzi, bahembwa ku kwezi bakanafashwa gutanga ubwisungane mu kwivuza babona ibibatunga mu buryo bworoshye, kuko ibihingwa BRALIRWA plc ikenera mu kwenga ibinyobwa bisimburana murima n’ibihingwa byo kurya birimo ibishyimbo biri kuri hegitari 26.

Ibirayi byo, biri ku buso bungana na hegitari 26, imbuto n’imboga biri kuri hegitari 37, abaturage ba Ndego bishimira ko ubuzima bwabo bwahindutse, dore ko ako gace gasanzwe kagira ibihe byiganjemo izuba ryinshi.

Twizeyimana Vestine umwe muri bo yagize  ati “Ndapagasa nkabona amafaranga nkahahira abana, nkabigisha nta mwana wanjye ubura ikayi n’ikaramu.”

Niyomugabo Phillipe nawe ati “Iyo imyaka yeze, iyo ibirayi byeze baduhahishaho tukajyana mu rugo tukarya.”

Uruganda rwa Bralirwa plc rwizeza ko uko imishinga y’ishoramari mu buhinzi igenda ikura kandi ikanozwa kurushaho, ari nako intego yo gukoresha iby’imbere mu gihugu mu kwenga ibinyobwa byayo izagerwaho bikagendana no kwita kurushaho ku mibireho y’abaturage baturiye ahakorewa ubwo buhinzi.

Nsabimana Stanisilas umuyobozi muri BRALIRWA arakomeza.

Ati “Hari abamaze kubaka amazu, hari abamaze kugira amatungo mu ngo zabo abana babo bariga neza nta kibazo…niba tumaze kugera kuri ibyo bikorwa, byumvikane ko uko umushinga ugenda ukura n’ibindi bizajya bigenda bizamuka.”

Uruganda rwa Bralirwa plc rurateganya kwagurira ibikorwa by’ubuhinzi ku zindi hegitari zisaga 300 zirimo gutunganywa mu murenge wa Ndego, uburyo bwo kuhira buhamye busa n’aho ari yo nkingi yo kugera kumusaruro wifuzwa  muri ako gace gakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi.

Amazi yo mu kiyaga cy’Ihema kiri muri ako gace niyo yifashihwa mu kuhira.

Kanda kuri aho hasi ukurikire inkuru mu mashusho

Tito DUSABIREMA