Sudan: Abasirikare ba Misiri barenga 170 bari barafashwe n’umutwe wa RSF bahungishijwe

Igisirikare cya Sudan kivuga ko abasirikare 177 ba Misiri, bari barafashwe n’umutwe witwara gisirikare muri Sudan, bahungishijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

Igisirikare cya Sudan cyavuze ko abo basirikare bakuwe mu gihugu batwawe mu ndege enye z’igisirikare cya Misiri.

Bari barafashwe ku wa gatandatu n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), urimo kurwana n’igisirikare cya Sudan, ubwo bari bari mu myitozo hamwe n’igisirikare cya Sudan.

Igisirikare cya Misiri nticyatangaje ihungishwa ryabo – ariko mbere cyari cyavuze ko kirimo gukorana n’abategetsi bo muri Sudan kugira ngo abo basirikare bashobore gusubira iwabo.

Ku wa gatatu hatangajwe akandi gahenge hagati y’igisirikare cya Sudan n’umutwe wa RSF.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imirwano ya hato na hato yatangajwe ko yabereye mu murwa mukuru Khartoum – kuri uyu munsi wa gatandatu wayo – nubwo hatangajwe ako gahenge.

Ibihugu byinshi birimo nk’Ubuyapani na Tanzania byatangaje ko bizahungisha abaturage babyo, ariko imirwano yatindije izo gahunda z’ibyo bihugu.

Bamwe mu badiplomate b’ibihugu by’amahanga bakorera muri Sudan bagabweho ibitero ndetse amakuru avuga ko abakozi bamwe bo mu miryango itanga imfashanyo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuva ku wa gatandatu, imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wa Sudan wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe witwara gisirikare uzwi cyane, RSF, utegekwa n’umutegetsi wungirije wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti.