Volodymyr Zelensky yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ukraine

Umukinnyi wa filimi za ‘Comedy’ ufatwa nk’ukinjira muri politike, yatsinze Perezida Petro Poroshenko ku manota 73% mu ibarura ry’amajwi ry’agateganyo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Poroshenko amaze gutsindwa, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri icyi cyumweru, yavuze ko azafasha uyu muyobozi mushya kwitegura kwakira inshingano z’umukuru w’igihugu mbere y’uko uwatsinze yemezwa ku buryo budasubirwaho, na mbere y’uko, Volodymyr Zelensky,arahirira inshingano zo kuyobora igihugu cya Ukraine.

Yagize ati “ Mu kwezi gutaha, nzava ku mirimo yo kuyobora igihugu. Ibi nibyo byatowe n’abaturage benshi ba Ukraine, kandi ni ibintu nanjye nemera. Ngiye kuva kuri uyu mwanya, ariko ndashaka kubabwira ko ntavuye muri politiki. Nzakomeza ndwanire Ukraine.”

Yakomeje agira ati “ Itsinda twakoranaga nanjye ubwanjye, twiteguye gufasha Perezida kuri buri kimwe cyatwegereza Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na OTAN. Kandi kugeza batangaje uwatsinze bidasubirwaho n’irahira ry’umukuru w’igihugu, niteguye gufasha cyane perezida mushya kumenyera izi nshingano.”

Perezida Poroshenko yemeye ibyatowe n’abaturage ba Ukraine

Ku rundi ruhande, Zelensky yasezeranyije abamushyigikiye kutazabatererana.

Ati “ N’ubwo ntaraba Perezida neza, nk’umuturage wa Ukraine nabwira ibihugu byose byahoze muri Leta z’unze Ubumwe z’Abasoviyete kutureberaho! Nta kidashoboka.”

Leave a Reply