Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uburusiya bwarashe Drone ya Ukraine yagaragaye mu kirere cyabwo - FLASH RADIO&TV

Uburusiya bwarashe Drone ya Ukraine yagaragaye mu kirere cyabwo

Drone ya Ukraine yarashwe n’ingabo z’Uburusiya iri mu kirere cyabwo, nk’uko bivugwa na Moscow.

Iyi drone yahanuwe ku cyumweru mu mujyi wa Kireyevsk,  muri 400km uvuye ku mupaka w’iki gihugu na Ukraine nk’uko bivugwa na minisiteri y’ingabo.

Itangazamakuru rya leta y’Uburusiya riravuga ko abantu bagera kuri batatu bakomerekejwe no guturika kwabaye nyuma y’uko ihanuwe.

Mbere, Ukraine yagiye ihakana ibirego ko yateye ibice bya gisivile by’Uburusiya ikoresheje drones zitwaye ibiturika kandi ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe.

Moscow yohereje amagana ya za drones mu ntambara muri Ukraine.

Abategetsi mu Burusiya bavuga ko iyo drone  yo mu bwoko bwa Strizh-type (Tu-141) UAV iba yuzuye ibiturika, yarashwe saa 15:20 ku isaha yaho, kandi aho yaguye hagati mu mujyi hacitse umwobo munini.

Bivugwa ko muri uyu mujyi uri muri 200km mu majyepfo ya Moscow, hari inzu za ‘apartments’ nyinshi zangiritse – ariko ngo nta bantu bakomeretse bikomeye.

Mu itangazo yashyize kuri Telegram, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yashinje Ukraine kugerageza gukora igitero.

Iyi minisiteri ivuga ko intwaro zo kurinda ikirere zo mu karere ka Tula uyu mujyi urimo arizo zahanuye iyi drone.