Kaminuza ya UTAB irashinjwa ubwambuzi bw’amafaranga yo kwiyandikisha

Hari abanyeshuri bashinja Kaminuza y’ikoranamuhanga n’Ubugeni nkuru ya Byumba UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi, kubambura amafaranga bayihaye yo kwiyandikisha nyuma yo kutabasobanurira mbere ibisabwa umunyeshuri mushya, bakisanga batemerewe kuyigamo kandi bishyuye.

Abahaye amakuru itangazamakuru rya Flash baravuga ko Kaminuza ya UTAB yanze kubasubiza amafaranga yabo batanze yo kwiyandikisha, bakaza kubwirwa ko batemerewe kwiga muri iyi kaminuza.

 Ni nyuma y’aho Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC, gisabye UTAB kwakira abanyeshuri batsinze amasomo abiri, ni ukuvuga ngo ‘two principal passes’ kandi akaba ari nayo biga muri iyi Kaminuza.

Aba bavuga ko hari amasomo batsinze ariko ugasanga rimwe muri yo niryo riri muri iyi Kaminuza.

Ati “Tugezeyo baratubwiye ngo tubanze twiyandikishe  ubundi tujye mu ishuri baze kutwandika nyum. Niba barabonye abanyeshuri ari benshi ntabwo tubizi baratubwiye ngo ‘principle passes’ bavuga ni mu masomo abiri ugomba kwigaho muri UTAB. Twashakaga kwiga imibare na biology, ariko dufite ‘principles passes’ muri chemistry na biology.

Yakomeje agira ati “Ubwo twumva ko niba ari ‘principle passes’ bavuze muri ayo atatu, abiri ayo ariyo yose bakwemerera kwiga. Ubwo barangije batubwira ko tutemerewe kuko hari amasomo dufitemo ‘S’.”

Undi ati “Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi badusubize amafaranga yacu nk’uko babidusezeranyije, nari natanze 39.500Frw yo kwiyandikisha.Nagombaga kwiga imibare na Geography. Nasanze ayo masomo ahari ariko noneho nza kugira ikibazo mu mibare  muri izo ‘principle passes’.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha abayobozi ba Kaminuza ntibyadukundira.

 Umwe mu bakozi b’iyi Kaminuza ushinzwe icungamutungo yemeye kutuvugisha anatwibutsa ko tutari abavugizi babo bagomba kubyivugira, ni mugihe aba banyeshuri bo bagaragaza amabaruwa bagiye bandikira iyi Kaminuza bayishyuza aya mafaranga.

Umunyamakuru ati “Twagiraga ngo twumve icyo mubivugaho kuko twumva impande zombie.”

 Umuyobozi ati “Ngaho babere umuvugizi,urashaka kubabera umuvugizi se?

Umunyamakuru ati “Badutumye, twagira ngo tubatumikire.”

Umuyobozi ati “Ee! Buri munyeshuri afite uburenganzira bwo kwibariza ikibazokandi ngira ngo baragisubizwa, nta kibazo kiba gihari.”

Umunyamakuruati “Dufite copy y’ibaruwa babandikiye inshuro zirenze imwe ariko na nubu ntimurabasubiza.”

Umuyobozi ati “Ngaho bitware ahandi wumva wifuza, wumva wabibaza.”

 Aba banyeshuri ntibemera ko aribo bakoze amakosa yo gutanga amafaranga yo kwiyandikisha, kuko itangazo iyi Kaminuza yari yabahaye ritasobanuraga neza niba uwiyandikisha ari uwatsinze amasomo aboneka muri UTAB, cyangwa ari uwari watsinze amasomo abiri ayo ariyo yose biga mu mshuri yisumbuye kuko hari ayo batsinze ariko atari muri iyi Kaminuza.

Umwe ati “Icyo tubashinja  ni uko batashyizemo imirongo ngo isobanure nez ,cyangwa se idusubize amafaranga yacu ngo tujye no kwiga ahandi hakiri kare.”

Undi ati “Kaminuza turayishinja ko mu itangazo batashyizemo ko izo two principle passes ugiye kwiga arizo ugomba kuba waratsinze zose, ikindi ni uko twahageze bakatubwira ko amafaranga twatanze barayatugarurira mu minsi mike, ariko kugeza ubu bakaba batarayaduha.”

Claude Kalinda