Uganda: Abanyamuryango ba NUP bakorewe iyicarubozo

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uyobora ishyaka Nationa Unity Platform yasuye abadepite babiri mu ishyaka bafungiye muri gereza ya Kigo mu karere ka Wakiso ababazwa n’iyicarubozo bakorewe.


Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko iyi ntumwa ya rubanda yasuye Muhammad Ssegirinya na Allan Ssewanyana bashinjwa ibyaha by’ubwicanyi no gushyigikira iterabwoba mu ntara ya Masaka mu kwezi gushize.


Bwana Kyagulanyi waherekejwe n’umuvugizi w’ishyaka ndetse n’umunyamabanga mukuru waryo bageze kuri gereza abanyamakuru bababuza kwinjirana nabo.


Bobi Wine asohotse muri gereza yabwiye abanyamakuru ko depite Ssegirinya yakubiswe bikomeye ndetse anafite ibisebe ku maguru, ngo ararembye kandi akeneye kwitabwaho birushijeho.


Kuri depite Ssewananyana nawe ngo yarakubiswe ariko atangiye gutora agatege, ariko ngo bose gahunda ntiyahindutse, yo kwirukana igitugu mu gihugu.


Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yahamirije abanyamakuru, ko abadepite abereye perezida bakorewe iyicarubozo, kandi bangiwe gufungurwa batanze ingwate.