Amezi 9 arashize nta buruse tubona ya FARG- abiga IPRC Kigali

Abanyeshuri Biga IPRC Kigali, barihirirwa na FARG bavuga ko bamaze amezi icyenda batarahabwa amafaranga ya Buruse bahabwa buri kwezi, aho buri kwezi bahabwa ibihumbi  mirongo ine(40.000Frw).

Aba banyeshuri bavuga ko kuba bamaze igihe kigera ku mezi icyenda batabona buruse, byabagizeho ingaruka zo kuba bari mu mibereho mbi ndetse bakirukanwa mu nzu bakodesha kuko babuze ayo kwishyura.

Maniraguha Emmanuel atiNta mafaranga baraduha hashize amezi icyenda. Kubaho ni ikibazo kuko twabuze uko twishyura ubukode n’ayo kudutunga ni ikibazo. Nk’ubu nkanjye banyirukanye mu nzu njya gucumbika mu baturanyi,twasabaga abadushinzwe kudufasha kuko abenshi usanga bareka kujya mu ishuri bakajya gushaka 1000 cyo kurya kuko imibereho yacu ni mibi.”

Bamwe muri aba banyeshuri baravuga ko FARG yabirengagije

Ntitenguha Innocent yagize ati“Ingaruka ya mbere ni ugutsindwa mu ihuri ntabwo wakwiga uwo ubereye mu nzu akwishyuza. Turimo turatsindwa atari uko turi abaswa ahubwo abadufite mu nshingano baba batwirenganije, kandi dukeneye ubufasha bwabo, baratwirengagije pe! Imibereho yacu iragoye.’’

Ayo mafaranga kuba tutarayabona kuva mu kwezi kwa Gatatu ubuzima bwacu ntibumeze neza, kubaho biragoye. Gutsindwa kwacu guterwa no kuba imibereho yacu imeze nabi, ntabwo watsinda utize, ufata umwanya abandi bari mu ishuri ukajya gushaka imibereho.’’ Ndushimirimana Valens

Aba banyeshuri bavuga ko ntawe baratura ikibazo cyabo kugira ngo cyumvikane, ariko ko bifuza kurenganurwa kuko benshi muri bo bari gusoza amasomo yabo ya Kaminuza, bakabura amafaranga yo gufotoza impapuro bigiraho.

Twabajije Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) icyo bateganyiriza aba banyeshuri.

Mukakigeri Daphy umukozi mu kigega FARG avuga ko batari bazi iby’iki kibazo ariko ko bazafasha aba banyeshuri kigakemuka mugihe cya vuba, kuko ari uburenganzira bwabo kubona amafaranga bagenerwa.

Ati“Igiteganwa nuko bagomba guhabwa uburenganzira bwabo mu gihe kitarambiranye, kuko kuvuga ko bitinze turimo turareba icyo twakora kugira ngo tubakemurire ikibazo cyabo.”

Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) kuva mu mu mwaka wa 1998 kigiyeho, abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107, ni bo bamaze kwishyurirwa kwiga amashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za Kaminuza bishyuriwe agera kuri miliyari hafi 90.

AGAHOZO Amiella