Minisitiri UTUMATWISHIMA yagagaraj amakosa akorwa na bamwe mu bahanzi anabagira inama yabafasha kubaka izina riramba.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko hari amakosa bamwe mu bahanzi bakiri bato bakora ashobora kubahombya ndetse akangiza amazina yabo, abasaba gushaka abantu babafasha mu rugendo rwabo rw’umuziki n’ubuhanzi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rw’abahanzi rukwiye kumenya ko bidashoboka gukora buri kintu cyose rwonyine ngo rubashe gutera imbere neza kandi mu buryo burambye.

Yagize ati:“Isomo ku rubyiruko rw’abahanzi (artists). Mushake:

  1. Ubafasha mu mategeko no gucunga amasezerano yanyu
  2. Ubafasha mu bucuruzi, icungamutungo, igurisha ry’ibihangano byanyu, ubuvugizi,kubashakira amasoko n’ibindi bijyanye nabyo.
  3. Ubafasha ubafasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Yasoje agira ati: Kubyikorera byose ‘BIRAGUHOMBYA bikica n’izina ryakugoye kubaka.’”

Ubu butumwa bwa Minisitiri bwafashwe nk’inyigisho ikomeye cyane cyane ku bahanzi bakizamuka bakunze gukora ibintu byose bonyine birimo kwandika no gusinya amasezerano batabisobanukiwe, gucunga amafaranga nabi cyangwa gukora ibikorwa byo kwamamaza batabifitiye ubumenyi.

Abasesenguzi mu myidagaduro bagaragaza ko kugira ikipe ikomeye ikorana n’umuhanzi ari kimwe mu bifasha umuhanzi kubaka izina rikomeye kandi rirambye. Mu bihugu byinshi bifite inganda z’umuziki zikomeye, abahanzi bakorana n’abanyamategeko, abajyanama mu bucuruzi, abashinzwe itangazamakuru n’abita ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo babashe guhangana n’igitutu cyo kuba icyamamare.

Hari kandi abemeza ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu bahanzi gikomeje kwiyongera kubera igitutu cyo gushaka amafaranga, gukomeza kwamamara no guhora bari mu maso y’abantu, ari nayo mpamvu Minisitiri yashimangiye ko “mental health” nayo ikwiye kwitabwaho.

Ku bijyanye no kuba umuhanzi agomba kugira umunyamategeko unakurikirana amasezerano ye, byagiye bigaragara ko bigonga abahanzi cyane bikanabashyira mu gihombo aho mu minsi yashize byagaragaye ku bahanzi nka Run Up na Mike Kayihura basinye amasezerano akaza kubaviramo ibibazo bikomeye gusa kubw’amahirwe bikaba byarakemutse.