Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gatare, mu Kagari ka Mukongoro, mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bamaze imyaka irenga 5 bizezwa umuriro w’amashanyarazi none amaso yaheze mu kirere.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatare bwana Nsengiyumva Alphonse, yabwiye Radio Flash na TV mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari uduce tuzagezwaho umuriro, ndetse ko ubu nibura 60% by’abanya-Gatare bafite uburyo bwo gucana.
Ati “Hari umuyoboro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bari gushyira hano mu kagari ka Gatare, noneho ukazafata n’igice kimwe cya Mukongoro, biri mu ngengo y’imari kandi no ndumva no gutanga ingurane byaratangiye.”
Yakomeje agira ati “Ubwo urumva hazakorwa igice kimwe cya Mukongoro ibindi bice bizakorwe buhoro buhoro… Muri gahunda ijyanye nuko bizagera muri 2024 abaturage bari kubona uburyo bacana, dufite kompanyi zigera muri 4 zikwirakwiza amashanyarazi ashamikiye ku mirasire y’izuba. ”
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 uhereye muri 2017 ni uko muri 2024 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zimurikisha amashanyarazi.