U Rwanda rugiye gushyira hanze igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kizabasha ab’amikoro macye kubona aho kuba.
Ni mu gihe abaturage bamaze igihe bagaragaza ko kubaka muri Kigali bihenze busaba amikoro ahambaye.
Abatuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali bakunze kugaragaza ko kubaka muri uyu murwa mukuru w’igihugu bihenze nk’uko bamwe muribo babwiye itangazamakururya Flash.
Umwe ati “ Hari ababa badafite ubushobozi bwo kubona amafararanga basabwa na Leta, bityo ugasanga umuntu aheze mu gihirahiro, kubaka ugusanga bibaye ikibazo.”
Undi ati “ Cyeretse umuntu afite nk’ingwate yenda akeyerekana bakamugiriza kuko bamwe baba bazifite nk’amasambu.”
Undi ati “ Ni ibintu bigoye cyane kubaka muri Kigali, ndumva nta kindi narenzaho.”
Ubushobozi bucye bw’abaturage ngo ninabwo butuma abaturage bubaka mu kajagari, kuko baba badashaka kuva mu mujyi.
Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’inzego zibanze kuva ku rwego rw’umudugudu, hasobanuwe ko hari igishishanyo mbonera kivuguruye cy’umujyi kigiye gushyirwa ahagaragara, kandi abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza ko basanze kizafasha abaturage b’amikoro macye kubona aho batura.
Ingabire Josephine uyobora umudugudu w’umutekano mu murenge wa Kimihurura ati “ Aya mahugurwa twakoze ni meza cyane kuko biri budufashe kwegera abaturage, tukabasobanurira neza ko bafite uburenganzira bwi kujya gusaba icyangombwa bagasana…”
Gatsinzi Jean Claude umuyobozi w’akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo ati “ Ziri muri zoning zose batubwiye arizo R1 na R2 zigaragaza neza ko umuturage ashobora kubaka akurikije ubushobozi afite.”
Umujyi wa Kigali wijeje abaturage ko ntawe uzongera kwimurwa mu butaka bwe kubwo kubura ubushobozi bwo kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera, ahubwo ngo abaturage b’amikoro macye igishushanyo mbonera kivuguruye kizafasha n’abamikoro macye kubona aho gutura muri Kigali.
Benon Rukundo ashinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ati“ Hari uburyo bwinshi twasobanuye; ubwa mbere ni ukubaka mu byiciro akurikije ubushobozi afite, ubundi ni uko ushobora kwifatanya na bagenzi bawe muturanye cyangwa abandi bantu wihitiyemo mugafatanya, mugashyira mu bikorwa uwo mushinga.”
Igishushanyo mbonera kigenderwaho ni icya 2013. Gusa iki kigaragazwa nk’itarengeraga umuturage w’amikoro macye ushaka kubaka muri Kigali. Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka aribwo hazashyirwa ahagaragara igishushanyo gishya cy’umujyi.