Kenya: odinga yahakanye ibyavuye mu matora

Raila Odinga wari umukandida ku mwanya wa perezida muri Kenya, yavuze ko we n’ihuriro Azimio la Umoja One Kenya, batemera ibyavuye mu matora.

Uyu munyapolitiki wiyamamazaga ubwa gatanu ashaka intebe iruta izindi mu gihugu, yavuze ko imibare yatangajwe na perezida wa komisiyo y’amatora batayemera, bagomba kujya mu nkiko, ariko ashimangira ko nta wakwemeza ko ubu hari perezida watowe mu gihugu.

Aya matora yamaganwa na Raila Odinga, yatsinzwe na William Ruto ku majwi 50%, uyu aza amugwa mu ntege n’amajwi 48%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bwana Odinga, yavuze ko yamaganye yivuye inyuma ibyatangajwe na perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati, ndetse ngo nta matora yabayeho.

Mu gihe cyo gutangaza aya majwi komisiyo y’amatora yacitsemo ibice abakomiseri 4 bitandukanya n’abandi, bavuga ko uyu musaraba badashaka kuwikorera.

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kanama 2022,  mu binyamakuru byo muri Kenya aba bari muri komisiyo y’amatora barangajwe imbere n’uwari visi perezida, bahaye ikiganiro abanyamakuru bavuga ko imibare yatangajwe atariyo, kuko unateranije ibyasomwe byanashingiweho baha Ruto ubutegetsi, imibare irenga 100% ho ikijana kimwe, bagasanga harabayemo amanyanga n’uburiganya mu kubara amajwi.

Ntibyanarangiriye aha kuko basabye ko perezida uriho wa komisiyo y’amatora, yakwirukanwa akavanwa kuri uyu mwanya.

Uyu mugabo utari umenyerewe muri politiki ya Kenya nawe ajya gutangaza amajwi, yumvikanye avuga ko abikoreshejwe n’igitutu hatamenyekanye abakimushyiraho.

Mu kuyatangaza Raila Odinga, ntiyari ahari ibyafashwe nk’ikimenyetso cyo kwivumbura.

Icyakora byamaze gutangazwa mu igazeti ya leta ko Ruto, ariwe perezida watowe n’abaturage, ugomba kurahizwa mu minsi 30.

Ntibizwi neza igikurikiraho bwana Odinga igihe yagumya kwanga amatora, niba urukiko rwatesha itora agaciro nk’uko byagenze muri 2017 ubwo rwangaga kwemeza Uhuru Kenyatta nka perezida watowe, bagasubira gutora, cyangwa se niba azafata inzira yo kwiyimika nka perezida w’abaturage, nk’uko yakunze kubyiyita mu myaka yashize.

Mu gihe cyo kwiyamamaza amakusanyabitekerezo yose yabayeho, yagaragazaga ko Raila Odinga, afite amahirwe yo gutsinda amatora.

Nubwo bimeze gutya ariko amahanga yatangiye kwifuriza intsinzi William Ruto, perezida watowe n’abaturage.

Icyakora Raila Odinga yavuze ko ko ashima ituze ryaranze abamushyigikiye, abasaba kugumya kurangwa naryo mu gihe agiye kunyura mu nzira z’amategeko, ashaka intebe y’umukuru w’igihugu.