Ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin kurwanya iterabwoba

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin Patrice Talon, bemeje ko ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu ibihugu byombi bisinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Talon yavuze ko niba hari abanyarwanda bakora muri Benin mu rwego rwa gisivile nta cyatuma batanakora mu rwego rwa gisirikare No ku rundi ruhande.

Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi “bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo dufatanyije n’ibindi bihugu”.

Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: “Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy’umutekano mu karere.”

Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y’abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n’u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

Iby’ubufatanye bwa gisirikare bw’u Rwanda na Benin bwavuzwe guhera mu mwaka ushize, ko Benin yifuzaga ko ingabo z’u Rwanda zijya gufasha izaho kurwanya izo nyeshyamba zitera amajyaruguru.

Abasesenguzi bamwe bashima ubushobozi, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda ku rugamba n’umusaruro zatanze muri Centrafrique na Mozambique kugeza ubu.

Gusa abakuru b’ibihugu bavuga ko iki ari igihe ko Africa ubwayo yishakamo ibisubizo by’ibibazo ifite ishingiye ku bushobozi n’ubufatanye bushoboka hagati y’ibihugu.