Mu bice bitandukanye by’igihugu, hamaze iminsi humvikana ubujura aho bategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo, ndetse bamwe bagahitana ubuzima bwabo.
Ibi bishimangirwa na Kabega J.M. Vianney, utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Bitare, avuga ko abajura bamupfumuriye inzu inshuro zirenze imwe ndetse kuri iyi nshuro akaba yibwe Televiziyo,Telefone, Laptop, decoder, imyenda n’inkweto, byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni n’igice.
Ati “Aho mbyukiye telephone ndayibura,ariko ntangiye gushakisha mbona mu nzu nta kindi kintu gihari.Igikapu nari nazanye ibyari birimo n’izo nkweto na televiziyo n’ibindi biri hejuru ya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda. Ntabwoa ri ubwa mbere aba bantu bacukuru njye baranyereje niko navuga, nigeze no kuganirira abantu mbabwira ko niba hari ikintu gihugu ni ugufata umujura ucukura.”
Abaturage twaganiriye nabo bashimangira ko ikibazo cy’ubujura gihari kandi ko kigenda gifata indi ntera.
Umwe ati “Dufite ikibazo cy’ubujura buri munsi umuntu arataka banshikuje agakapu,buri munsi inzu bayipfumuye. Umuturage yihahiye akagurube ke akaguze 30.000 Frw agiye korora, arakoroye kageze mu 80.000 Frw agiye kwiteza imbere, wowe wiriwe urera amaboko wirukanga mu misozi ugenda mu mihanda uraje ya ngurube urayitwaye. Ndamutse ngufashe mbifitiye uburenganzira n’akaboko nagahina leta ikankurikirana nyuma.”
Undi ati “Ntabwo umuntu wagiye mu kiyede yagaruka ngo aze yananiwe ngo abone umwanya wo gufungura ya nzu, ahubwo umutekano wicwa n’aba Banyeondo, kubera ko barahiriwa bazi amakuru. Baba baraye n’irondo baba bazamuka bamanuka, ni gute ingufuri yacika iserile bakayivanamo , bagatwara imashini zigera kuri 7? ”
Aba baturage barasaba inzego z’umutekano kubafasha gukenura iki kibazo mu bundi buryo, kuko irondo ry’umwuga ryananiwe guhashya aba bajura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ahumuriza abaturage avuga ko bafashe ingamba zo gushakisha aba bajura ndetse anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo abo bajura bafatwe.
Ati “Reka tubanze tubwire abajura bari bukurikire iyi nkuru aho bari[…] ubitekereza ku giti cya atari yabibwira n’undi cyangwa se n’uwabikoze bikamuhira ntafatwe, ntibamutangeho amakuru, akaba yarabikoze mu kwezi gushize, mu cyumweru gishize […] mu gihe azi ko yakoze ibi bikorwa ari muri iki gihugu tukamenya amakuru hakiri kare byihuse,ntaho azaducikira.”
CP Kabera yunzemo agira ati “Duhumurize abaturage bose ko ikibazo cy’ubujura kivugwa cyangwa n’ikigaragara ko polisi yagihagurukiye.”
CP Kabera yavuze ko muri Werurwe 2023, Polisi y’Igihugu yabonye ubutumwa 30 kuri Twitter buvuga ibijyanye n’ubujura.
Abari banditse ubwo butumwa, basabwe nimero kugira ngo batange amakuru arambuye ariko muri bo 11 nibo bazitanze.
Ashishikariza n’abandi kugira uwo muco wo gutanga amakuru.
Eminente UMUGWANEZA