Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba byasubitswe, nk’uko umwe mu bakozi babiteguraga yabibwiye BBC.
Uyu mukozi utifuje ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara yagize ati “Imyiteguro yasaga n’iyarangiye ariko twatunguwe n’uko Kinshasa ubona ko nta bushake igaragaza bwo kuza.”
Ntibizwi neza igihe ibi biganiro, bisubitswe ku nshuro ya kabiri, byimuriwe, amakuru avuga ko ari mu cyumweru gitaha, ariko uyu mukozi avuga ko ari “ugutegereza tukareba”.
Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagararirwa muri ibi biganiro.
Ibi biganiro byasabwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira n’umutwe wa M23, mu gihe udashyize intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye, ibyo uyu mutwe wakomeje kuvuga ko utazabikora.
Hagati aho Perezida wa Kenya William Ruto yaraye ageze i Kinshasa, bitegnayijwe ko kuri uyu wa Mbere araganira na mugenzi we Félix Tshisekedi ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba, nk’uko ibiro bya perezida wa Congo bibivuga.
Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko Perezida Ruto ashaka kugerageza kumvisha mugenzi we Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23.
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko M23 ubu ari wo mutwe uteye impungenge zikomeye Kinshasa, kuko umaze kwigarurira igice gifatika mu ntara ya Kivu ya Ruguru kandi usumbirije Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa RDC.
Indi mitwe yitwaje intwaro muri Congo nayo kenshi ivugwa mu bikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi, gusoresha, n’ibindi bibangamiye ituze rya rubanda mu myaka irenga 20 ishize.
Ibihugu bigize EAC byemeje itsinda ry’ingabo z’akarere zo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yose mu burasirazuba bwa Congo.
Kuri uyu wa mbere imirwano hagati y’ingabo za leta na M23 yakomeje mu duce twa groupement ya Binza mu burengerazuba bwa territoire ya Rutshuru, nk’uko amakuru avayo abyemeza.
Imirwano ya M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bava mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena, nk’uko ishami ry’ubutabazi rya ONU ribivuga.