Ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Sultan Haitham wa Oman

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uru mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Oman yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu Sultan Haitham bin Tariq.

Mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, abayobozi bombi bibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kuwugira imbarutso y’ubufatanye bufatika mu bukungu n’ishoramari.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham Bin Tariq wa Oman

Ibyaganiriweho byibanze cyane ku ngufu zisubira, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano w’ibiribwa, ibyambu by’ubutaka, ubwikorezi n’ibikorwa by’imicungire y’itwarwa, ibikwa n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa ndetse n’ubuzima. Intego ni ugushimangira ubufatanye mu ishoramari no guteza imbere imishinga ihuriweho izagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi kandi bagaragaje ko umubano w’amateka hagati y’u Rwanda na Oman utanga urufatiro rukomeye rwo kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye, cyane cyane izifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Mu rwego rw’ingufu, ibiganiro byagarutse ku mahirwe yo gukorana mu mishinga y’ingufu zisubira, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na bwo bwagaragajwe nk’urwego rushobora gukurura ishoramari no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ku bijyanye n’ imicungire y’itwarwa, ibikwa n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa n’ubwikorezi, ibiganiro byibanze ku gukomeza gukorana mu bijyanye n’ibyambu by’ubutaka ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa. Ibi bifite akamaro ku Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, mu gihe Oman ifite ibikorwa remezo bikomeye by’ubwikorezi n’ibyambu.

Umutekano w’ibiribwa na wo wari ku murongo w’ibyigwa, aho ibihugu byombi bishaka kureba uburyo ishoramari n’ubufatanye mu buhinzi n’itangwa ry’ibiribwa byarushaho gutezwa imbere.

Ikindi cyagarutsweho ni urwego rw’ubuzima, aho Oman n’u Rwanda bashaka amahirwe yo gukorana mu buryo bwafasha guteza imbere serivisi z’ubuzima n’ishoramari muri uru rwego.

Muri rusange, ibiganiro bya Perezida Kagame na Sultan Haitham byagaragaje ubushake bwo kuva ku mubano w’ubucuti n’amateka, ukajya ku bufatanye bushingiye ku ishoramari, ubucuruzi n’imishinga ifatika, hagamijwe inyungu z’impande zombi.