Umuhanzi w’Umunya-Puerto Rico, Bad Bunny, yanditse indi paje nshya mu mateka y’umwuga we nyuma yo kwegukana Emmy ye ya mbere, igihembo yahawe kubera igitaramo yakoze muri Super Bowl LX Halftime Show yabaye mu ntangiriro za 2026.
Bad Bunny, amazina ye nyakuri akaba Benito Antonio Martínez Ocasio, yahawe igihembo cya Outstanding Variety Special (Live) nk’umwe mu bakoze kandi bagaragayemo muri The Apple Music Super Bowl LX Halftime Show Starring Bad Bunny. Amakuru yemejwe na Television Academy agaragaza ko yari afite inshingano zo kuba producer ndetse n’umuhanzi w’igitaramo.
Igihembo cye cyatanzwe ku wa 5 Nzeri 2026 mu ijoro rya mbere ry’imihango ya 78 ya Emmy Awards, yabereye kuri Peacock Theater ahitwa L.A. LIVE i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ntabwo Bad Bunny yegukanye Emmy imwe gusa. Igitaramo cye cya Super Bowl cyegukanye ibihembo birindwi mu byiciro cyari cyahataniyemo.
Muri ibyo byiciro harimo igihembo cy’igitaramo cyihariye cy’indashyikirwa cyabaye imbonankubone, Outstanding Music Direction, Outstanding Choreography, Outstanding Sound Mixing, Outstanding Lighting Design/Lighting Direction, Outstanding Technical Direction and Camerawork ndetse na Outstanding Directing.
Ibi bivuze ko intsinzi ya Bad Bunny itashingiye gusa ku kuba yararirimbye neza, ahubwo igitaramo cyose cyashimiwe ku rwego rwo hejuru. Kuva ku muziki, imbyino n’amajwi kugeza ku matara, camera, tekiniki ndetse n’imiyoborere y’igitaramo.
Super Bowl LX Halftime Show ya Bad Bunny yerekanwe kuri NBC hagati mu mukino wa Seattle Seahawks na New England Patriots.
Uyu mukino wakurikiwe n’abantu bagera kuri miliyoni 125, bigatuma igitaramo cya Bad Bunny kiba kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byarebwe n’abantu benshi cyane muri uno mwaka.
Igitaramo cyamaze hafi iminota 13, ariko cyari cyateguwe mu buryo bukomeye, kirimo imbyino, umuziki, amatara n’uburyo bwihariye bwo gufata amashusho.
Bad Bunny kandi yari afite abashyitsi badasanzwe ku rubyiniro, barimo Lady Gaga na Ricky Martin, byongera uburemere bw’icyo gitaramo.
Ni iki Emmy Bad Bunny yahawe isobanuye?
Emmy ni kimwe mu bihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga bihabwa ibikorwa by’indashyikirwa mu bijyanye na televiziyo.
Mu gihe Grammy izwi cyane mu guhemba ibikorwa by’umuziki, Emmy yo ihabwa abahanzi, abakinnyi, abayobozi, abanditsi, abaproducer n’abandi bagize uruhare mu gukora ibiganiro n’ibikorwa bya televiziyo by’indashyikirwa.
Ku ruhande rwa Bad Bunny, igihembo cye cyihariye ni Outstanding Variety Special (Live), bivuze ko igikorwa cye cyafashwe nk’igitaramo cyihariye cy’indashyikirwa cyatambutse imbonankubone.
Bad Bunny yegukanye Emmy mu gihe igitaramo cye cyari kimaze gushyiraho amateka
Igitaramo cya The Apple Music Super Bowl LX Halftime Show Starring Bad Bunny cyahataniraga ibihembo byinshi, ariko amaherezo cyegukanye byose birindwi cyahataniraga.
Ibi byatumye kiba kimwe mu bitaramo bya Super Bowl byitwaye neza cyane mu mateka ya Emmy, ndetse kiba inkuru ikomeye mu rugendo rwa Bad Bunny kuva ku kuba umuhanzi w’umuziki ukamenyekana no mu bindi byiciro by’imyidagaduro.
Ku rundi ruhande, Jay-Z, wari mu baproducer bakuru b’iki gitaramo, na we yongeye kwinjira mu mateka ya Emmy. Ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo nyuma yo kuba yari yaranagize uruhare mu gitaramo cya Kendrick Lamar cyo muri Super Bowl 2025.

