Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe mu ruhame

Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza ku bujujrire bw’ubushinjacyaha bwarezemo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda.

Igihe cyanditse ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 203, mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi.

Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe cya Covid-19.

Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z’ibihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z’abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

Prince Kid yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022 aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022, urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urubanza mu minsi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo.