Gakenke-Kabetezi: Icyumweru kigiye gushira birizwa ku Kagari basabwa kuzana ibendera ryibwe

Abatuye mu Kagari ka Kabatezi mu Murenge wa Muzo wo mu Karere ka Gakenke, bamaze iminsi 5 brizwa ku biro by’akagari nyuma yaho ibendera ry’ibi biro ryibwe ryibwe n’umuntu utaramenyekana.

Igihe dukesha iyi nkuru yanditse ko iri bendera ryibwe mu ijoro ryakeyemo ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022.

Muri icyo gitondo cyo kuwa Mbere inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere zahise zikoresha inama abaturage, zibasaba gutanga amakuru gusa ngo nta cyagezweho icyo gihe.

Abatuye muri aka gace bavuga ko  nyuma y’uko iryo bendera ryibwe basigaye birirwa bafungiwe ku biro by’Akagari.

Umwe yagize ati “Turahirirwa, baratubwira ngo muzane idarapo ubuzima bukomeze. Ni ukuvuga ngo kuva ku wa Mbere Saa Kumi n’Imwe za mu Gitondo, abaturage bafungiwe ku Kagari.”

Buri gitondo saa kumi n’imwe abaturage b’akagari kose bavanwa mu rugo bakajyanwa ku kibuga cyo ku kagari, bagataha saa tatu z’ijoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke busobanura ko abaturage batigeze bafungwa ahubwo icyabayeho ari inama zigamije gufasha inzego zibishinzwe kubona amakuru.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telefone, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yemeje ko ibendera ryibwe kandi hakomeje gushakishwa umugizi wa nabi ubyihishe inyuma.

Ku rundi ruhande ariko hari abantu icyenda batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano. Ni abari baraye izamu muri iryo joro ibendera ryibwemo.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko muri bo harimo umwe wari waraye abwiye bagenzi be ko nibatamugurira inzoga araza kubakorera “Akantu” ku buryo bazicuza.

Ati “Ibendera ryaribwe na n’ubu ariko abagombaga kuririnda , ubwo ryibwaga turabafite, bari mu nzego z’umutekano na RIB mu by’ukuri turacyakora amaperereza.”

Meya Nizeyimana avuga ko ikijyange no gufunga abaturage kitigeze kibaho.

Ati “Ntabwo Ikirango cy’Igihugu cyabura ngo uryame, icyo ubuyobozi bwakoze, bwaravuze buti rero ku wa Mbere tuze mu nama turebe ikibazo amakuru arabura, turavuga duti rero mugende murare mutekereza, twongere dushakishe, tujye no mu bihuru turebe ahantu hose.”

Yakomeje agira ati “Gukora inama n’abaturage tubaza amakuru, ibyo nta tegeko ribibuza kandi Ikirango cy’Igihugu ni ikintu gikomeye ntabwo cyabura ngo uceceke. Ibyo abaturage bavuze bitabayeho ni ukuvuga ngo uraza ukirirwa wicaye, nturya, ntunywa amazi ntiwituma, ntabwo ari ko kuri.”

Meya Nizeyimana avuga ko nta muntu wavukijwe uburenganzira, ibyakozwe ari uburyo bwo gushaka amakuru, kandi ntabwo bazacika intege.