Inama y’Abaminisitiri yagaragajeko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka; hafatwa n’ingamba nshya ku misoro n’imiyoborere

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026, muri Village Urugwiro hateraniye Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiga ku ngingo zitandukanye zirimo uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, kunoza imiyoborere n’amatora y’inzego z’ibanze, ndetse no gukomeza kunoza uburyo bwo gukusanya no gucunga imisoro.

Muri iyi nama, hagaragajwe ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwara neza no kugaragaza ubudahangarwa nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kuboneka ibibazo n’ihungabana ry’ubucuruzi.

Raporo yagejejwe ku bagize Inama y’Abaminisitiri yerekanye ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 (Mutarama–Werurwe), umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 10%, ugera kuri miliyari 6.346 Frw uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihe nk’icyo cya 2025.

Iri zamuka ryashingiye ku musaruro mwiza wagaragaye mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse n’ubuhinzi bugamije kohereza umusaruro mu mahanga.

Mu buryo bw’imibare, urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 52% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, ubuhinzi bugira 19%, inganda zigira 24%, mu gihe ibindi byiciro byatanze 5%.

By’umwihariko, umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 8%, uw’inganda wiyongera ku kigero cya 13%, naho urwego rwa serivisi rwiyongeraho 7%.

Guverinoma yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri kuba ku isoko mpuzamahanga kugira ngo hafatwe ingamba zihuse kandi zihamye zo kurinda ubukungu bw’Igihugu no gukomeza kubaka iterambere rirambye.

Ku birebana n’imiyoborere n’amatora, Inama y’Abaminisitiri yize ku buryo bushya bwo kunoza amatora y’inzego z’ibanze, hagamijwe kongera uruhare rw’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’Igihugu.

Hananojwe kandi ibisabwa abakandida ndetse n’inzira zikoreshwa mu kuzuza imyanya y’ubuyobozi kugira ngo amatora arusheho gukorwa mu mucyo no mu bunyangamugayo.

Mu rwego rw’imisoro n’imari, Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho rya Komite ihoraho ishinzwe politiki y’isoresha hagamijwe kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’isoresha.

Hanemejwe ingamba zigamije gushyigikira ibigo by’imari iciriritse birimo koroshya ibisabwa kugira ngo byongererwe igihe cyo gusonerwa umusoro ku nyungu.

Ikindi cyagarutsweho ni ugukaza ingamba zo kurwanya inyerezwa ry’imisoro, aho hanzuwe kongera ishimwe rigenerwa abantu batanga amakuru afasha gutahura abanyereza imisoro.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje imishinga itandukanye y’amategeko arimo ayerekeye inguzanyo n’impano zigenewe guteza imbere urwego rw’ubuzima, guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yanemeje kandi amateka atandukanye arimo ajyanye n’amatora y’inzego zegerejwe abaturage, imikorere ya Komite ya politiki y’isoresha, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi no kugenzura imisoro ndetse n’itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

Mu rwego rw’imikoranire mpuzamahanga, Inama y’Abaminisitiri yemeye abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga barimo Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, uwa Koreya ndetse n’uhagarariye JICA mu Rwanda.

Mu bindi byatangajwe, hamenyeshejwe ko kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2026 hazaba Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 16 rizabera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro.

Hanatangajwe ko ibikorwa bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’abaturage bigamije iterambere n’imibereho myiza byasojwe, aho umuhango wo gushyikiriza abaturage ibikorwa byagezweho uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2026 mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32.

Ku ruhande rw’ubuhinzi n’ubworozi, hatangajwe ko imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, rikazabera ku kibuga cy’imurikabikorwa cya Mulindi i Kigali.