Kenya: Kompanyi ya Leta irashinjwa ivangura mu mitangire y’akazi

Ikompanyi ya leta mu gihugu cya Kenya irashinjwa ivangura igakoresha 58% by’abakozi bava mu bwoko bumwe kandi binyuranye n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Ikinyamakuru Business Daily cyanditse ko iyi kompanyi  Kenya Seed Company  abakozi bayo benshi bava mu bwoko bw’aba Kalenjine kandi bitemewe.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, ivuga ko iyi kompanyi ifite abakozi 351 muri aba, abakalenjine bakaba ari 202.

Ubwoko bw’abakalenjine bukomokamo William Ruto visi perezida, usanzwe udacana uwaka na Perezida Uhuru Kenyatta wo mu bwoko bw’aba Kikuyu.

Itegeko ryo muri 2008 muri Kenya rivuga ko nta bwoko bumwe bugomba kwiharira imyanya mu kigo cya leta, ku kigero kirenze kimwe cya gatatu.

Iri tegeko ribuza ko ibyiza by’igihugu biva mu musoro wa rubanda byiharirwa n’ubwoko bumwe, ariko iki kigo ngo n’imiyoborere yacyo aba Kalenjine bariganje.

Iki kigo cya leta kandi uretse kuba kiganjemo ubwoko bumwe, ngo n’ihame ry’uburinganire ntikibukozwa kuko nta bagore bayoboye.