Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa Omicron-Ubutegetsi - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa Omicron-Ubutegetsi

Abategetsi barahiye barirenga bavuga ko nta muntu n’umwe rudori, wari wagaragaraho ubwandu bwa covid-19 yihinduranya bwa Omicron, nubwo hari amakuru yakwiriye ku Isi avuga ko umuhinde wajyaga New Delhi avuye Dar Salaam yahageze bakamusangana ubu bwandu.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima bwana Abel Makubi, yavuze ko aya makuru atari impamo.

Prof Makubi yavuze ko bari kuganira na Ambasade ya Tanzania mu Buhinde ariko ko bahagenzuye hose, bagasanga nta muntu n’umwe wageze mu gihugu ufite Omicron.

Iki gihugu mu minsi yabanje ya mbere ya Covid-19, cyashinjwe guhisha amakuru arebana nayo kugera ubwo cyamagana inkingo.

Abategetsi muri ministeri y’ubuzima mu Buhinde bavuze ko umurwayi wa mbere ufite ubu bwandu yakubutse muri Tanzania ariko iyi Leta yabyamaganye.

Ministeri y’ubuzima y’iki gihugu yavuze ko bari muri Laburatwari bareba ko nta bwandu bwaba bwarabinjiranye kandi ko buhagaragaye bazabitangaza.