Indwara zo mu kanwa ku isonga muzigitera umuvundo kwa muganga

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko ihangayikishijwe no kuba indwara zo mu kanwa zikomeje kuza ku isonga mu ndwara zituma abantu benshi bajya kwivuza mu mavuriro y’ibanza.

Imibare y’abarwayi bagannye ikigo nderabuzima cya Kagugu kiri mu Karere ka Gasabo, muri Gashyantare 2023 iragaragaza ko hafi 10% bose bagiye kwivuza indwara zo mu kanwa.

Habihirwe Callixte umuyobozi wungirije w’icyo kigo nderabuzima, avuga ko 90% by’abaguye kwivuza izo ndwara zo mu kanwa, baba bazitewe n’isuku  nke ikorerwa icyo gice cy’umubiri.

Ati “Nk’abarwayi twakiriye uku kwezi kwa kabiri gushize bagera ku 4.032, ariko muri bo 366 baje baje kwivuza indwara zo mu kanwa. Mu by’ukuri muri rusange indwara nyinshi nibyo ziterwa n’umwanda, ariko tugarutse ku ndwara zo mu kanwa nanone usanga 90% inyinshi ziterwa n’umwanda.”  

Izi ndwara sibasira akanwa zigaragazwa na Ministeri y’ubuzima, nk’aho kuri ubu ari wo mutwaro uza ku isonga mu yo inzego z’ubuzima z’ibanze zikoreye, ukurikije uburemere n’imibare yiyongereye y’abakeneye ubuvuzi bw’izo ndwara. 

Dr. Sabin Nsanzimana ni Minisitiri w’Ubuzima.

Ati “Hakaba n’ikibazo gikomeye cyane cy’indwara, ubu ng’ubu mu mavuriro mato, ‘Centre de Santé’ n’ibitaro by’uturere ikintu cya mbere gituma abanyarwanda bajya kwivuza, ni indwara zo mu kanwa n’amenyo. Nizo ziza ku mwanya wa mbere.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije bamwe mu baturage uburyo n’inshuro bakora isuku yo mu kanwa, maze bamwe bavugisha ukuri ko batayikora uko bikwiye,  hakaba  n’abasaga n’abatuvusha ukuri ariko bakaba barivuje indwara zo mu kanwa, kandi muganga akaba yarababwiye ko bazitewe n’umwanda.

Umwe yagize ati “Tugereranyije ntabwo twabeshya ngo ni buri munsi, ariko nka rimwe mu minsi 3 turabikora cyangwa kabiri mu cyumweru.”

Undi ati “Iyo dusukura mu kanwa dukoresha uburoso naziriya kolugate ziciriritse.”

Mugenzi we yungamo ati “Ni intoki n’amazi ubundi umuntu agahita yigendera. Ubuse nk’ubu njyewe nkoreye igihumbi, ubuse igihumbi wagikuramo ‘colgate’ ya 600?”

Minisiteri y’Ubuzima nayo ishimangira ko indwara zibasira akanwa ahanini ziterwa n’isuku hafi ya ntayo yo muri icyo gice cy’umubiri.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana, ashishikariza rubanda gukora iyo bwabaga bagakora isuku yo mu kanwa, mu rwego rwo kugabanya umuvundo wo kwa muganga.

Ati “Iyo tubisuzumye dusanga zituruka ku mwanda, abantu ntabwo bakora isuku yo mu kanwa. Mu kanwa ntiwashyiramo ibyo kurya birimo imyunyu, isukari za aside zitandukanye ziba mu biryo. Abongeraho imisururu inzoga n’ibindi, ibyo byose bikajya mu kanwa ntabwo wakwizera ko ayo menyo atazarwara. Rwose twagira ngo tubishishikarize abantu ko isuku cyane cyane ihereye mu kanwa, iraza kuduha akazi gacye kwa muganga.”

Mu buryo rusange minisiteri y’ubuzima igaragaza ko 85% by’indwara zituma abantu bajya kwa muganga, ari izishobora kwirindwa bityo ntibibe ngombwa ko zijya kwa muganga, muri zo 40% zikaba ari izituruka ku mwanda.

Tito DUSABIREMA