Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK buravuga ko inzobere z’abaganga baturutse mu bihugu by’iburayi barimo kuvura abarwayi ko bari kugabanya umubare w’abari bategereje kubagwa.
Abaganga 13 b’inzobere mu kubaga baturutse mu bihugu by’iburayi bari mu Rwanda barimo kuvura abarwayi bafite uburwayi bwo mu gice cyo mu mutwe no mu nda.
Bamwe mu barwayi bamaze kubagwa baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko bari bafite impungenge zuko mu gihe batabonye ubuvuzi ku gihe ariko n’uburwayi bwabo burushaho gukura.
Umwe ati’’Nagiye mu cyumba babagiramo mu ma saa ine z’amanywa nkanguka saa saba ubu ndumva meze neza,niteguye gutaha ntakibazo.’’
Undi ati’’Iyo utinze kwivuza indwara iriyongera kandi ntinakire.’’
Nyuma yuko mu Rwanda hakomeje kugaragaza ikibazo cy’abaganga bake b’inzobere , umuryango Legacy of Hope washinzwe n’umupasiteri witwa Ntavuka Osee uba mu Bwongereza bafashe umwanzuro wo kuzana abaganga b’inzobere kugira ngo bafashe abarwayi bamaze igihe kirekire bategereje kuvurwa.
Yagize ati’’Twabazanye abaganga mu kwezi kwa kane mu bitaro bya Nyarugenge tuhageze haza abarwayi benshi batabashaga kuvurwa duhitamo ko twakongera umubare ,kuri iyi ncuro twazanye abahagije babaga abafite ibibyimba byo mu mutwe impamvu twabazanye ni uko twasanze bikenewe.’’
Mu bitaro bya CHUK ni hamwe mu hari gutangirwa ubu buzi , umuyobozi w’ibi bitaro wungirije Prof. Martin Nyundo avuga ko usibye no kuba aba banganga batanga ubuvuzi banahugura n’abari basanzwe ari abavuzi muri ibi bitaro kugira ngo bagire ubunanaribonye mu kuvura.
Yagize ati’’Baza kunganira bagenzi babo bo mu Rwanda kugira ngo bahuze ubumenyi noneho bafatanye babage izo ndwara zikomeye,ariko dufite na gahunda yo kwigisha abaganga bacu ubu buryo ni nay o mpamvu twabasabye ngo baze,ariko dusanzwe tubikora.’’
Biteganijwe mu cyumweru kiri imbere hari n’irindi tsinda ry’abaganga b’inzobere bazaza kuvura abarwayi.
Mu myaka isaga icumi ishize abangaga baza mu Rwanda, hamaze kuvurwa abarwayi basaga ibihumbi bibiri.
Ntambara Garleon Flash FM.TV