Nyamasheke: Abahoze bahinga ibigori barasaba ko bagarurizwa arenga miliyoni 4 bibwe na perezida wa Koperative

Abari bibumbiye muri koperative ‘JYA MBERE BAHINZI’, bahingaga ibigori mu gishanga cya Nyagahembe,mu Kagali ka Karusimbi mu Murenge wa  Bushenge, barashinja uwari perezida w’iyi koperative itarasenyuka, kubiba arenga miliyoni enye mu mwaka wa 2012.

Aba bavuga ko mu mwaka wa 2006-2012, ubwo iki gishanga cyakurwagamo ibigori  hagashyirwamo umuceri, uwari perezida wa koperative ybo Karemera François, kubiba umutungo bari bafite mu gihe koperative yaseswaga.

Umwe Ati “Umutungo wacu twari dufitemo ntabwo twigeze tuwubona kugeza n’uyu munsi. Umutungo wacu ungana na miliyoni 6 ntiturawabona, turawubaza Karemera François.”

Bagaragaza ko byabateje igihombo mu ngo zabo kuko batanze umugabane shingiro, ndetse buri sezo batangaga n’umusanzu, ndetse hari n’inzu baguze ikaba yarasenyutse. Kugeza ubu baribaza icyo iki kibanza kizakora.

Umwe ati “Buri gihembwe twatangaga ibihumbi bibiri,n’imari shingiro twatangaga bitanu buri gihembwe, mbere yo gusarura wabanzaga kuyatanga. Njye ndibaza umutungo wose natangaga nzi ko uzangarukira ariko twarahombye, kugeza uyu munota tubishinja umuyobozi wa koperative.”

Undi ati “Turibaza ese buriya butaka buzaba ubwa nde? Ko ikibazo cyacu tukibaza ubuyobozi ngo budutabar.  Turifuza ko ubuyobozi bwadutabara, ikibazo dufite tukakibumvisha neza bakacyumva bakadutabara.”

Karemera François ahakana ibyo aba baturage bavuga, ahubwo akemeza ko itari koperative ahubwo yari amashyirahamwe.

Ati “Ariko ibyo bavuga ntabwo aribyo, kuko ntabwo yari koperative, yari amashyirahamwe.”

Icyakora itangazamakuru rya Flash  ryabonye urupapuro yasinyeho rwanditseho Koperative.

 Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Muhayeyezu Desire, avuga ko icyo kibazo ari icya kera ndetse no mu mvugo ye wumva ko atanakizi.

Ati “Urumva ko ari ikibazo kimaze iminsi, ariko turagikurikirana tubanze turebe amagenzura niba yarakozwe, yerekana imitungo ya koperative. Turebe niba koperative yarasheshwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko abanyamuryango bagiye batatanye. Turagikurikirana tubagire inama turebe uburyo cyakemuka, hari n’uburyo bishobora kuba byakemuka mu bwumvikane, abanyamuryango bakicara bakareba icyakorwa.”

Aba bahinzi 187 bari bagize koperative ‘JYA MBERE BAHINZI’ usibye guhinga ibigori bari n’abatubuzi b’imbuto y’ibigori.

Sitio Ndoli