Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibyo guhagarika urubanza rwa Kabuga

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iby’abunganira     Kabuga Felicien basaba urukiko, by’uko mucient wabo atameze neza kuburyo yakomeza gukurikirana urubanza rwe,bityo ko rwahagarikwa.

Abunganira Kabuga mu mategeko babwiye urukiko ko bashingiye kuri raporo izwi mu mpine nka raporo ya UNDU (United Nations Detention Unit) y’uru rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, urubanza rwahagarikwa kuko umukiriya wabo atameze neza.

Ni raporo y’inzobere mu buvuzi zahawe akazi n’uru rugereko, rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, itangwa nyuma ya buri minsi 14.

Kuri iyi nshuro, iyi raporo, irimo ko ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe bwa Kabuga bwagabanutse, nk’uko byavuzwe mu rukiko.

Iyi raporo, yavuzwe mu rukiko ko iri ku mapaji atatu, inavuga ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).

Iburanisha rya none ryaranzwe n’ibitekerezo by’uruhande rw’ubushinjacyaha  bwitabiriye buri i Kigali bukoresheje uburyo bw’amashusho, n’uruhande rwunganira Kabuga, rwari ruri mu rukiko i La Haye.

Ingingo ya raporo y’inzobere ijyanye n’ubuzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni yo yihariye iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu tariki 08 Werurwe 2023, ikaba ivuga ko uko ubuzima bwe “budatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo”.

Ubwo yari ahawe ijambo, Rupert Elderkin, mu izina ry’itsinda ry’abashinjacyaha yavuze ko iby’uko ubuzima bwa Kabuga butuma adashobora kwitabira urubanza rwe, ari ikintu gishobora kugenda gihinduka uko igihe kigenda gishira.

Yavuze ko na mbere y’uko iburanisha ritangira mu mizi, Kabuga yagiye agira ikibazo cy’ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko nyuma hari intambwe yagiye atera mu buzima bwe.

Umushinjacyaha Elderkin yavuze ko guhagarika uru rubanza byaba ari uguhutiraho, ko ari ibintu byakorwa ari uko uregwa yapfuye, kandi ko ibyo atari ko bimeze ubu muri iri buranisha.

Yasabye ko Kabuga yazakorerwa andi masuzuma, byaba ngombwa urubanza rukaba ruhagaritswe by’igihe runaka, rukazongera rugakomeza, n’umutangabuhamya KAB041 akabona umwanya wo gusoza ubuhamya bwe bushinja Kabuga.

Yavuze ko gukomeza uru rubanza rwa Kabuga bifite inyungu ikomeye kuri rubanda, ku bagizweho ingaruka na Jenoside no ku bishwe muri Jenoside, no ku Banyarwanda muri rusange.

Elderkin yananenze ingano y’iyi raporo y’inzobere,  iri ku mapaji atatu, ngo kuko idatanga ibisobanuro birambuye cyane nk’iyo mu Ukuboza mu mwaka wa 2022.

Yanavuze ko bibayeho ko Kabuga arekurwa, yajyanwa mu gihugu afitemo ubwenegihugu, ari cyo u Rwanda.

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, yari akurikiye iburanisha mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko.

Nta jambo yahawe, ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa.

Yvette Umutesi