Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inteko rusange ya 73 ya FIFA - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inteko rusange ya 73 ya FIFA

Perezida Paul Kagame yifatanije  na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, mu nteko rusange ya 73 ya FIFA iri kubera muri BK Arena, kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

Perezida Kagame washimiwe na Infantino  amuha impano ya jezzy, mu ijambo rye nawe ateruye ijambo rye ashimira Fifa kuba yarahisemo ko inteko itora Perezida wa FIFA  ibera mu Rwanda.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nteko rusange ko Siporo ihuza abantu, ndetse ko akamaro kayo mu buzima bwa muntu by’umwihariko umupira w’amaguru ari uburyo butuma ubufatanye bw’abatuye Isi butajegajega.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko  icyo Isi ikeneye ari ukubona ubworoherane muri politiki kuruta kuzana politiki mbi muri siporo.

Iyi nteko ibereye muri Afurika ku nshuro ya Kane, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu binyamuryango 208 mu banyamuryango 211 bagize FIFA.

Koreya ya Ruguru ntiyaje hakiyongeraho Zimbabwe na Sri Lanka byahagaritswe, ikibazo cyabyo kikaza kwigwaho muri iyi nama.

Umunyamabanga wa FIFA, Madame Fatma Samoura yemeje ko kongere yaba uko ikurikije amategeko y’abitabiriye.