Nyagatare: Umugabo yagurishije imitungo y’umugore abifashijwemo na Sedo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, barasaba ko inzego zo hejuru gukurikirana Sedo w’Akagari ka Rutale kuko yatumye umugabo agurisha umutungo w’umugore we, agahita atoroka none umugore akaba yandagaye.

Mu mwaka wa 2016 nibwo umugore witwa Narimukaga Pascaline, yashakanye n’umugabo witwa Sindabye Emmanuel, bashakanira muri santere ya Nshuri mu Kagari ka Rutare mu Murenge wa Rwempasha.

Aba bose nta numwe wari uzi undi, kuko umugore yaje aturuka mu Karere ka Gakenke mu gihe umugabo yaje uturuka mu Karere ka Kamonyi.

Umugabo yari umuyedi ku nyubako mu gihe umugore yari umuhinzi.

Mu gihe gito bari bamaranye umugabo yahise agurisha imyaka umugore yari yahinze agura inzu ayiyandikaho.

Umugore avuga ko yitabaje ubuyobozi buramurangarana, kugeza uyu mugabo we ayigurishije ndetse agahita yigendera.

Ati “Nubwo nta kintu yari afite ariko  icyo nakuraga mu buhinzi twagishyiraga hamwe, tukumvikana ko haricyo tugomba kuguramo. Abanza kugura isambu ayiyandikaho aguze n’iyi nzu maze kumenya ko yayiynditseho, mpita njya mu buyobozi gitifu w’akagari ahita ayishinganisha. Nyuma aza guca inyuma aragurisha sedo w’akagari amuteraraho kashe mu buryo bufifitse.”

Uyu mugore avuga ko yasahuwe n’umugabo we, kuko amafaranga yaguze iyo nzu yose ayari aye.

Ese byaje kugenda bite kugira ngo uyu mugore agwize amafaranga yo kugura inzu ifite agaciro gasaga miliyoni eshanu, nyuma aze kwisanga nta na gacanga asigaranye?

Amakuru avuga ko umugabo yamutekeye umutwe, amubwira ko abana n’umugore bapfuye kugeza amwizeye bakabana mu buryo butemewe n’amategeko.

Bwana ni umuturage wari inshuti y’umuryango wakurikiranye iki kibazo.

Ati “Emmanuel we yakoraga ikiyedi abwira umugore we ko umuryango we n’abana bapfuye amujijisha, twumva ngo yaguze iyi nzu atari kumwe n’umugore we, nyamara kandi ubwo yagurishije imyaka ye havuyemo miliyoni 3.5. Ubuse uyu yatwariye ayo mafaranga aragana he kandi barabyaranye?”

Iki kibazo cyaje gusakuza aho batuye, gitifu w’akagari ategeka ko inzu y’uyu mugore itagurishwa, ariko biza kurangira sedo w’akagari ka Rutare, Madamu Kabatesi Jeanne, asinyiye uwarimo agurisha.

Abaturage barasaba ko Sedo kwirengera ingaruka z’iki kibazo, kuko ariwe wagize uruhare mu kugurisha inzu y’uyu muturage.

Sedo w’aka Kagari avuga ko atari we wagurishije inzu, ariko yemera ko ari we wabasinyiye.

Ati “Inzu yagurishijwe na nyira yo cyeretse ikosa niba ari ugusinyaho? Naho ntabwo ari njye wayigurishije.”

Iki kibazo cyaje kugwa mu biganza bya njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imbere y’inteko y’abaturage uyu musedo yemera amakosa ndetse ayasabira imbabazi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare, ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko nibigaragara ko uyu musedo yakoze amakosa azabihanirwa.

Ati “Ni ukugikurikirana neza ikibazo tukabanza kukimenya, hanyuma hakarebwa icyakorwa.”

Uyu mugore n’umugabo bari bamaze kubyarana umwana umwe.

Umugabo yahise atoroka yisangira umuryango we kugeza n’ubu telefone yahise ayikuraho.

Ni mu gihe umugore yari amaze gucucura, yasigaye iheruheru.

Ntambara Garleon