U Rwanda rwihaganishije Uganda ku bw’urupfu rwa Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije mu kababaro na Uganda k’urupfu rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu Jacob Oulanyah, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022.

 Urupfu rwa Hon. Jacob Oulanyah rwatangajwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2022.

Jacob Oulanyahyitabye Imana afite imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu Mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yifashishije urubuga rwa twitter ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganisha Guverinoma n’abaturage ba Uganda by’umwihariko umuryango wa Hon. Jacob Oulanyah.

Hon. Jacob Oulanyah yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda wa 11, uyu mwanya akaba yari awumazeho hafi amezi 10.

Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana, harakekwa ko yaba yararozwe

Nathan Okori se ubyara Jacob Oulanyah, yavuze ko azi neza ko umuhungu we azize amarozi yahawe ubwo yari akimara gutorerwa kuyobora inteko ishinga amategeko muri Gicurasi  umwaka ushize.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abari mu kiriyo cy’uyu mugabo wari ku mwanya wa gatatu mu bakomeye ba Uganda, umubyeyi we bwana Nathan Okori, yabwiye abaje ku kiriyo ko azi neza ko umuhungu we yazize amarozi, asaba ko uru rupfu rutagirwa igikoresho cya politiki

Ni amakuru yatangiye kwamaganwa na bamwe mu bategetsi ba Uganda nka minisitiri w’itangazamakuru, yasabye ko abantu bava mu makuru y’amakubitirane kuri uru rupfu, hagategerezwa ibizamini bya muganga byerekana icyo umuntu yazize.