Nyamasheke: Kamali wayoboraga aka Karere nawe yeguye

Kamali Aime Fabien wayoboraga Akarere ka Nyamasheke atakarijwe ikizere n’abagize Inama njyanama.

Byemejwe mu kanya mu nama yatangiye saa munani ikabera ku biro by’Akarere.

Hari amakuru avuga ko na Visi Meya ushinzwe ubukungu Josue Ntaganira Michel nawe ashobora kuza kwegura.

Imibare iheruka gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekanye ko Akarere ka Nyamasheke ariko gatuwe n’abaturage bakennye kurusha utundi mu Rwanda. Agatuwe n’abafite amikoro kurusha utundi ni Kicukiro.