Nta gikuba cyacitse kukuba abayobozi beguye –Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko kwegura kwa bamwe  mu bayobozi b’uturere  hirya no hino mu gihugu nta gikuba cyacitse mu gihugu nk’u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushishozi byegerejwe  abaturage.

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2019, nibwo hatangajwe inkuru z’ubwegure bw’abayobozi b’uturere two mu ntara y’amajyaruguru, amajyepfo, I burengerazuba.

Bamwe mu beguye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite abandi ni imyitwarire mibi mu kazi.

Abayobozi  ba komite

 Bamwe mu bayobozi ba  Njyanama y’uturere bavuze ko abaturage ntaho bagera mu iterambere igihe abayobozi babareberera badakora neza, hari ubwo biba ngombwa ko hajyaho abashoboye

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yagize ati “Uyu munsi mu nzego zibanze bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barasaba njyanama kwegura cyagwa njyanama ikabeguza nk’uko biteganywa n’amategeko.”

Yongeyeho ko kwegura kw’abayobozi byatewen’imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye.

Ati “2019 ni umwaka wa nyuma ushyira icyerecyezo 2020,ni umwaka utuganisha hafi muri kimwe cya kabiri cy’icyerecyezo igihugu cyihaye cya 2024. Nta gihe cyo kutakaza, buri karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza ,bukora neza,butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’iteramberebifuza.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko nta gikuba cyacitse mu gihugu giharanira imiyoborere myiza ishyira imbere inyungu z’umuturage.

 Yagize ati “Nta gikuba cyacitse, ibi ni bisanzwe mu gihugu nk’u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushishozi byegerejwe  abaturage, irangwa na Demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Aba bari abayobozi mu turere iyo usesenguye imvugo zaba Perezida ba njyanama usanga batakoreraga ibikwiye abaturage kuko bumvikanisha ko hari aho bayoboraga abaturage bakiri mu bukene.

Ibi birasa kandi n’impamvu yasobanuwe na Minisitiri w’Imari Dr. Uziel Ndagijimana, ubwo yavugaga ku mpamvu imihigo ya 2019-2020 itashyizweho umukono, ngo ni uko basanze haburamo gukemura ibibazo by’abaturage, Perezida Paul Kagame agasaba ko byasubirwamo.

Haracyumvikana nk’abaturage batagira ubwiherero muri utu turere abayobozi basezeye, ndetse no kutagira ubwiherero by’umwihariko umwanda muri Musanze.

Ubwo Perezida Paul Kagame ahaheruka yabakebuye abasaba ko akarere k’ubukerarugendo nka Musanze katagakwiye kubamo umwanda.

Ibi biriyongeraho na nyobozi za tumwe mu turere usanga zihanganye ku buryo nta terambere ryahagera. �@���P