Amafaranga yo guhererekanya ubutaka ashobora kugabanywa

Leta y’u Rwanda igiye gushyira hanze itegeko ryitezweho kugabanya amafaranga umuturage yishyuraga igihe agiye guhererekanya ubutaka.

Ikiguzi cya serivise yo  guhererekanya ubutaka biturutse ku bugure cyangwa ku mpano n’umurage ni amafaranga agera mu bihumbi 30 kandi aya atangwa hatitawe ku ngano y’ubuso bw’ubutaka buhererekanwa.

Ubushakashatsi bwakozwe  n’impuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu CLADHO yagaragaje ko iki ari ikibazo kibangamiye umubare munini w’abaturage nk’uko bitangazwa na Evariste Murwanashyaka, umukozi muri CLADHO.

Ati “99% y’abaturage twakoreyeho ubushakashatsi bagaragaje ko ari ikibazo gikomeye ndetse kinatera amakimbirane rimwe na rimwe, umuntu iyo agurishije ubutaka n’iyo yagurisha ubutaka bw’ibihumbi icumi, ihererekanya  ni amafaranga ibihumbi 30 n’iyo umuvandimwe wabo yaguha ubutaka. Icyangombwa kuva kuri umwe kijya ku wundi ni amafaranga ibihumbi 30, waba ugurishije ubutaka bwa Miliyari ihererekanya ni ibihumbi 30 urumva rero ko harimo ikibazo gikomeye cyane.”

Hashize igihe abaturage bagaragaza ko batumva impamvu mu ihererekanya ry’ubutaka abantu bose bishyura amafaranga angana kandi ubutaka baba bagurishije butangana.

Hari n’abagaragaza ko amafaranga nayo ari menshi kandi bagasaba ko itegeko ryasobanura neza ugomba kwishyura ikiguzi k’ihererekanya ry’ubutaka hagati y’ugura n’ugurisha.

Umwe mu baturage ati “Ufite hanini numva ariwe ukwiye gutanga amafaranga menshi kurusha ufite hato.”

Undi nawe ati “ Ufite ahani haba hatubutse ni ukuvuga ko ariwe ugomba gutanga menshi.”

Undi muturage nawe ati “Ririya herekanya umuntu yagakwiye gufatanya n’uwo baguze kuko hari igihe ugura n’umuntu akakubwira ngo ubutaka ko bwabaye ubwawe se nutajya guhindura urorere, ikindi nakongeraho guhinduza akarima gato bakwiye kugabanya igiciro.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka nacyo cyemera ko kuba  ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka kitagendera ku ngano y’ubuso bw’ubutaka  ari ikibazo kandi ko hari itegeko rishya rigiye gusohoka rizaba risubiza iki kibazo n’ibindi  bibazo byose ngo  abaturage bibaza ku micungire y’ubutaka.

N’ubwo nta munsi nyir’izina uzwi iri tegeko rizaba ryasohokeye, Umuyobozi w’iki kigo  Mukamana Espérance yabwiye itangazamakuru rya Flash ko ari mu gihe cya vuba.

Ati Hari itegeko ryagiyeho, ariko hari iteka dutegreje ko risohoka kugira ibyo byose bitangire gushyirwa mu bikorwa binasubize icyo kibazo cy’ihererekanya ry’ubutaka n’ibindi bibazo abaturage bibaza ku mikoreshereze y’ubutaka.”

Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka kinasaba abaturage kwitonda mu gihe bagiye kugura ubutaka kuko ngo muri iki gihe hari uburiganya bwinshi mu igura n’igurisha ry’ubutaka.

 Igura n’igurisha ry’ubutaka ngo ryemerwa gusa iyo ryakorewe imbere na Noteri.

Daniel HAKIZIMANA