Birantega muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Ibigo by’amashuri biravuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku mashuri yafashije abana kwiga neza ntawishwe n’inzara, ariko ngo hari ababyeyi bakigenda biguru ntege mu gutanga uruhare rwabo, rimwe na rimwe inkunga ya leta nayo igatinda kubageraho kugira ngo haboneke ifunguro ry’abana.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufatira ifunguro ku mashuri mu gihugu nyuma yo kubona ko hari abana bajya ku mashuri batariye,inzara igatuma badakurikira amasomo neza.

Ni gahunda yagiye ivugururwa mu ngingo zitandukanye zirimo kumvisha ababyeyi uruhare rwabo mu kugaburira abana ndetse na leta ijyenda yongera ingano y’abana bagerwaho n’iyi nkunga y’amafranga 56 leta itanga ku munsi. Umubyeyi bibarwa ko nawe atanga amafranga 94 ku munsi yo kugaburira umwana ku ishuli.

Gusa haracyagaragara imbogamizi zirimo kutabonera ku gihe aya mafaranga haba kuruhare rw’ababyeyi na leta.

Uwimpuhwe Rose ushinzwe gahunda yo kugaburira abana  mu kigo kisumbuye cya Kacyiru ya 2 yagize ati “Leta inkunga iraza, urabona nk’ubu wenda muri iki gihe hari ukuntu bisa n’ibyatinzeho gato kuko hari ukuntu gahunda yavuye mu turere ijya mu mujyi wa Kigali, twibaza ko arizo mbogamizi kuko mbere ni akarere kajyaga kaduha inkunga ikazira igihe, ariko aho habereyeho iyi mpinduka yo kuza mu mujyi wa Kigali, bisa nkaho byatinze…..”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ababyeyi bakwiye gukomeza kwigishwa  kugira ngo uruhare rwabo rutangwe.

Ku nkunga leta igenera iyi gahunda nayo itagerera ku bigo ku gihe,iyi miniisteri irashinja bimwe mu bigo kutuzuza kare amakuru abakenewe muri system ikoreshwa mu kumenya amakuru y’ibigo by’amashuri,bigatuma n’amafaranga atinda.

Rose Baguma  umuyobozi wa politike y’uburezi n’isesengura muri ministeri y’uburezi uku niko abisobanura.

Ubutumwa bwa madame Rose Baguma umuyobozi wa politike y’uburezi n’isesengura /MINEDUC

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’itangazamakuru rya flash bavuga ko kuva batangira gufatira ifunguri ku mashuri byongereye ubumenyi bahakura.

Umwe yagize ati “N’ukuvuga ngo nk’umunyeshuri iri funguro rya kumanywa ryagize akamaro kenshi cyane, kuko mbere ritarajyaho wasangaga abana bajya kurya mu ngo kandi harimo abataha kure batabashaga kugera iwabo, ugasanga biriwe ku ishuri batagize icyo bafata, ariko ubu kuva ryajyaho nabo bararibona bakiga nta kibazo bafite kuko baba bariye.”

Mugenzi we nawe ati “Gahunda yo kurira ku ishuri yagize umumaro munini cyane, kuko hari ubwo wasangaga umunyeshuri yabuze n’ibyo kurya iwabo, iyo rero ariye hano bimuha imbaraga zo kwiga neza…”

Minisiteri y’uburezi yavuze ko binyuze mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu  gucunga amakuru y’ishuri (SDMS), Inkunga leta igenera ibigo by’amashuri muri iyi gahunda itazongera kubageraho itinze,nibayikoresha nkuko bikwiye.

Biteganijwe ko miliyari zisaga 6.7 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri iki gihembwe cya kabiri,mugihe ingengo y’imari y’uyu mwaka muri iyi gahunda ari miliyari zisaga 27.