Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron ni intambwe yatewe-Perezida KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME asanga Komisiyo yashyizweho na Perezida w’Ubufaransa Emanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorerwe abatutsi  ari intambwe yatewe.

Ubufaransa bushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko nan’ubu ntiburerura ngo bwemere urwo ruhare  bunarusabire imbabazi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere  Perezida wa Repubulika  yavuze ko guhatira ubufaransa gusaba imbabazi byaba ari ukunyuranya n’igisobanuro cyo gusaba imbabazi.

Kuba Umukuru w’Igihugu agaruka  kenshi ku  magambo aganisha ku bimenyetso bigaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abisobanura nk’ibitagamije kwibutsa.

Perezida Kagame asanga guhora umuntu yibutsa bidakwiye kuko ngo hari igihe bibangombwa gutanga umwanya uhagije wo gutekereza. Hari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati”Niba narabivuze inshuro irenze imwe  cyangwa ebyiri hanyuma ugakeka ko ari ugukomeza kwibutsa abantu ariko ntiwakomeza kwibutsa abantu  rimwe na rimwe ubaha umwanya wo gutekereza bo ubwabo.”

Perezida Kagame kandi avuga ko abakomeje kubaza u Rwanda icyo bwifuza ku Bbufaransa  niba ari imbabazi igisubizo cyakomeje kuba oya. Umukuru w’Igihugu asanga gukomeza guhatira abantu gusaba imbabazi banabwirwa uko bazisaba bihindura igisobanura nyacyo cy’imbabazi.

Ati”Abantu baratubajije ngo icyo dushaka ku Bufaransa cyangwa ku bandi ni imbabazi ariko igisubizo cyacu cyakomeje kuba oya ntabwo ushobora gusaba abantu gusaba imbabazi ngo ukomeza ubahatire kuzisaba cyangwa ngo ubabwire uko basaba imbabazi ibyo rero birangira byononye igisobanuro cy’imbabazi. Kugira ngo imbabazi zigire igisobanuro ni uko zigomba guturuka kuri nyir’ukuzisaba .”

Cyakora Umukuru w’Igihugu yemera ko kuva aho Perezida  w’Ubufaransa Emanuel Macro yagera ku butegetsi hari impinduka zigaragara mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’U bufaransa.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida   Macron  yashyizeho Komisiyo ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni Komisiyo Perezida Kagame asanga ari intambwe Ubufaransa bwateye mu gushaka gukemura ikibazo.

Ati “Komisiyo Perezida Macron w’u Bufaransa yashyizeho, ni bya bindi by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura icyo kibazo, kuko hari n’ibindi bakora bikemura ibibazo bireba u Rwanda. Kuri icyo navuga ko bateye intambwe, ubwo ni ukuyitera kugira ngo n’ibindi bigende neza, ngira ngo umuntu yategereza akareba uko bizagenda.

Yavuze ko ” iyi ntambwe kimwe n’izindi zitandukanye zatewe mu gihe gishya, ku muyobozi mushya no mu mikorerere itandukanye n’iyahozeho kera.”

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, ku wa Gatanu tariki 5 Mata Perezida Macro  itsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert.Rizaba rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Photo: IGIHE

Tito Dusabirema

Leave a Reply