Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Dr. Abdalla Hamdok, ku ngingo zirimo umubano hagati y’ibihugu byombi n’urugendo Ikigo cy’u Rwanda cy’Indege, RwandAir, giteganya gutangiza muri icyo gihugu.
Aba bayobozi bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aharimo kubera Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.
Akoresheje urukuta rwe rwa Twitter Minisitiri w’Intebe Dr. Hamdok, yavuze ko yashimishijwe no kuganira na Perezida Kagame, kuko u Rwanda ari urugero rukomeye mu kubaka amahoro n’ubwiyunge n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu.
Ni ingingo zikenewe cyane muri Sudani bijyanye n’ibihe irimo.
Yakomeje ati “Twaganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Ntegereje cyane gahunda afite yo gutangiza ingendo za RwandAir zijya muri Sudani zidahagaze.”
Dr. Abdalla Hamdok aheruka gushingwa kuyobora Guverinoma ya Sudani nyuma y’amasezerano yagezweho hagati y’abasivili bari bamaze igihe mu myigaragambyo n’inama nkuru ya gisirikare yari ifite ubutegetsi, nyuma yo gukuraho Omar al-Bashir utari wishimiwe n’abaturage.
Guverinoma ayoboye ikubiye mu masezerano y’imyaka itatu y’inzibacyuho, ndetse uyu mugabo w’imyaka 65 yitezweho byinshi cyane mu kuzahura ubukungu bwa Sudani, imwe mu ngingo yagejeje ubutegetsi bwa Bashir ku iherezo.
Dr Hamdok afitiwe icyizere kuko yakoze mu nzego mpuzamahanga mu myaka isaga 30 haba mu bijyanye n’imari n’imiyoborere, zirimo Umuryango w’Abibumbye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Mu gihe urwo rugendo rwa RwandAir rwaba rutangiye, ruzasanga izindi uyu munsi zigera kuri 29 indege 12 z’iki kigo zikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, iy’Iburengerazuba n’Amajyepfo, Uburasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.
U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Guverinoma ya Sudani, ugera no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur.