Abari ishyamba ntibateze guhirika komite iriho ya Rayon Sports- Perezida Sadate

Munyakazi Sadate uyoboye Rayon Sports yemeza ko abarimo Prosper Muhirwa na Gacinya Chance Denis yita ko bagiye ishyamba, badateze guhirika komite iriho kuko ifite imbaraga nyinshi, uyu kandi anemeza ko bagiye kuvugutira umuti abakinnyi bashuka ngo bitsindishe.

Uyu muyobozi yabiviguye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri ‘La Pallise Hotel’ ahanabereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports n’iyi hoteli, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeli.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Sadate yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ayoboye birimo kutumvikana n’uruhande rw’abahoze bayiyobora barimo Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier.

Uku kutumvikana kukaba kwari gusanzwe guhari mu buryo bwihishe, ariko byagiye ku mugaragaro ubwo abo Sadate yita ko bari ishyamba bagaragaga muri Kigali Arena bambaye imyenda iranga ko bari hafi gutangiza ikipe yitwa Rayon Sports Basketball Club.

Ibi byabaye nk’imbarutso y’amatiku yari amaze iminsi ari hagati y’izi mpande zombie, dore ko nyuma y’aho abo bayobozi bagaragariye muri Kigali Arena, Sadate Munyakazi yahise afata umwanzuro wo kubavana mu matsinda ya ‘Whatsapp’ bahuriyemo, ndetse anategeka ko bogomba kwaka ubudahangarwa bwo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye batishyuye.

Kuri uyu wa Gatatu Munyakazi Sadate yahamirije itangazamakuru ko atigeze yibeshya ku myanzuro yafashe, ndetse anongeraho ko abari ishyamba badateze guhirika komite iriho ya Rayon Sports kuko ifite imbaraga.

Aha yagize ati “Abavuga ngo baba bagiye guhirika komite, reka mvuge ngo baramutse babibashije n’ubundi iyo komite yaba yari isanzwe yarahirimye. Ntabwo babishobora, ubwo bushobozi ntabwo bafite. Navuga y’uko banabibashije iyi komite n’ubundi yaba yari isanzwe yarahirimye, ntabwo aribo baba bayihiritse kuko iyo komite n’ubundi ntambaraga yaba yari ifite. Niyo mpamvu mvuga ngo ntabwo bishoboka rwose.”

Uyu muyobozi wa Rayon Sports kandi yemeza ko bagiye gufatira ibihano Eric Rutanga ukekwaho kwihesha ikarita itukura mu mukino wa nyuma w’Agaciro Mukura Victory Sports yatsinzemo Rayon Sprots 2-1, aha uyu mukinnyi akaba akekwaho kwihesha ikarita kubera ko hari abari bamugiye mu matwi bakanamusaba gutsindisha ikipe.

Kuri iki Sadate yagize ati “Ku kijyanye na Rutanga kapiteni wa Rayon Sports, ikibazo cye turimo turacyigaho, kuba ntacyo ubuyobozi burabatangariza ni uko tukigikurikirana kuko twabonye amakuru dufata umwanya wo kuyakorera ubugororangingo. Ubwo mu minsi iri imbere tuzabamenyesha icyemezo twafashe.”

UWIRINGIYIMANA Peter