Abagabo bigira ntibindeba mu kwita ku bana bato- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bw’Umuryango mpuzamahanga urengera abana bwatunze agatoki abagabo gutererana abagore mu kwita k’uburere bw’abana bato. Bamwe mu bagabo babwiye umunyamakuru wacu ko biterwa n’uko baba bagiye gushaka ibitunga umuryango.

Ubushakashatsi bwa ‘Save the Children’ ishami ry’u Rwanda  bwamuritswe kuri uyu wa 4 Werurwe 2020, bwakorewe mu turere twa Gasabo, Ruhango na Kirehe bugaragaza ko  mu miryango myinshi abagabo badafata  umwanya  wo gusabana n’abana bato  ngo babakinishe cyangwa babasomere inkuru nk’uburyo bufasha umwana gukura mu bwenge ahubwo bigaharirwa ababyeyi b’ababagore.

Bamwe mu bagabo bavuga ko impamvu batagira umwanya wo kwita ku burere bw’abana bato babiterwa n’uko baba bagiye mu mirimo

Umwe ati “ Abagabo akenshi tuba twagiye gushaka imibereho tugasiga abadamu bari kumwe n’abana.”

Undi nawe ati “ Umwana w’imyaka ibiri aba akiri ku ibere urumva umufashe ukamuha papa we ntabwo bishoboka ko papa we yamuha ibere, yakora ibindi byose bishoboka akamuha ibiryo ariko ntabwo yamuha ibere.”

Hari umubeyi w’umugore wabwiye Flash ko kuba abagabo batita ku bana bakiri bato bituma umwana akura atinya se.

Ati “ Ingaruka ziza nyuma umwana iyo amaze gukura aho usanga akura atinya papa we kubera atigeze akunda kumubona kenshi.”

Imibare igaragaza ko ababyeyi b’ababagore bakinisha abana ku kigero cya 61% mu gihe abagabo ari 20% . N’ubwo abagabo bavuga ko bahugira mu gushaka ibitunga umuryango ntibabone umwanya wo kwita ku bana, hari abasanga ahanini bishingiye kumyumvire y’abagabo yo kuva cyera yo  kumva ko kitwa ku bana ari iby’ababyeyi b’ababagore. Gusa ngo iyi myumvire ikwiye guhinduka.

Monique Abimpaye ashinze ubushakashatsi muri ‘Save the Children’ ishami ry’u Rwanda.

Ati Icyo navuga mu bushakashatsi twabonye ni ikintu kijyanye n’imyumvire ijyanye n’umuco wacu yo kumva ko umugabo we ari uwo kwita ku rugo ariko kumenya uko umwana ameze uko yiriwe ugasanga biraharirwa umubyeyi w’umugore kandi umwana aba akeneye urukundo rwa se na nyina.”

Inzego za Leta zishinzwe uburere bw’abana bato  zivuga ko iyo mubyeyi w’umugabo n’uwumugore bafatanyije kwita ku mwana muto bituma akura neza Nk’uko bisobanurwana na Freya Zaninka De Clercq, Umuyobozi w’ishami ry’imbonezamikurire y’abana bato muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire .

Ati Usanga abyeyi b’ababagabo bibwira ko abagore bahagije mu kwita ku bana bato bakumva ko wenda akamaro k’umugabo ari gushaka imibereho, mbese ugasanga ari ukutamenya aho gushyira ingufu tukigisha abagabo kwita ku burere bw’abana kuko umwana ubonye urukundo rwa se na nyina bituma akura neza yigiririra ikizere.”

Hashize igihe mu Rwanda hatangijwe Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ishinzwe kugabanya imirire mibi n’idindira ry’imikurire n’igwingira ry’abana bato, ifasha ababyeyi n’abaturage muri rusange gutanga uburere buboneye, ifasha kwita ku bana bafite ubumuga n’abakeneye kwitabwaho ndetse no gutegura abana kwiga amashuri abanza.

Daniel Hakizimana