Mu Kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya coaster ifite plaque RAB 883 V ya Kompanyi itwara abagenzi izwi nka ‘Ugusenga’ yari itwawe na Wellars Nsengimana.
Iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nyakanga 2019.
Impanuka yabaye hagati ya saa 6h45 na 7h20 z’igitondo. Ababonye iriya modoka ita umuhanda bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru cyane.
Imibare y’abaguye mu mpanuka ikomeje kwiyongera, kuri ubu abapfuye bamaze kuba 11. Abagenzi bari bari muri iyi modoka ni 28.
Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana neza ariko ko haracyekwa ko yatewe n’umunaniro kuko ngo imodka yagenderaga ku muvuduko usanzwe.
Ati “Icyateye impanuka ntikiramenyekana ariko haracyekwa umunaniro kuko imodoka yari ku muvuduko usanzwe utagateje impanuka, yari ifite akagabanyamucvuko ‘Speed governor’, yari yanakorewe isuzuma muri ‘contrôle technique’ ariko bitavanaho kubera imiterere y’imihanda ashobora kuba yagenderaga ku muvundi utari ujyanye n’imiterere y’umuhnada.”
SSP Ndushabandi yasabye abatwara abantu n’ibintu kurushaho kugendera ku muvuduko ugereranyije n’imiterere y’imihanda , umuntu ntiyizere ‘contrôle technique’ cyangwa ‘Speed governor’ ngo bitume yirara.
Iyi coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30.
Abenshi mu bakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bya Mugonero,Ibitaro bikuru bya kigali CHUK n’Ibitaro by’umwami Faisal.