Kamonyi: Batunguwe no kubona inzu yabo yatejwe cyamunara bari bazi ko ibanditseho

Mu kagali ka Muganza mu murenge wa Runda ni mu karere ka Kamonyi haravugwa umuryango umaze iminsi 3 urara hanze, nyuma y’aho inzu babagamo iterejwe cyamunara bakayisohorwamo ikitaraganya.

Intandandaro y’iyo cyamunara n’irangizarubanza rw’ubutane hagati ya musaza w’abasohowe mu nzu n’umugore we.

Abagize umuryango wasohowe mu nzu bavuga uwo musaza wabo yabatengushye akibaruzaho isambu y’umuryango yose batabizi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda buvuga ko bugiye gufasha uwo muryango gukurikirana iby’icyo kibazo.

Ubwo Flash yageraga mu mudugudu wa Nyagacyamo akagali ka Muganza mu murenge wa Runda, twahasanze Mukarubibi Lucie na murumuna we bicaye imbere y’amahema atwikiriye ibyo batunze, byiganjemo ibikoresho byo mu rugo biri hanze  bari imbere y’inzu  babagamo ifungishijwe ingufuri.

Iyo  nzu ngo bayisohowemo ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 13 z’ukwezi kwa Karindwi n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo harangizwe urubanza rw’ubutane rwa musaza wabo n’umugore we. Aho hanze niho bavuga ko bamaze iminsi 3 barara.

Abagize umuryango batunguwe no kumva ko inzu bari batuyemo yanditswe kuri musaza wabo gusa, Mukarubibi Lucie na murumuna we barasobanura imvo n’imvano.

Mukarubibi yagize ati “Igipapuro cy’ubutaka twari tuziko kibitswe na musaza wacu, tuzi ko abitse igipapuro cy’ingarigari by’umuryango.”

Murumuna we ati “Twari tuzi ko yandikishijeho umuryango, ariko hasohotseho izina rye n’iry’umugore we.”

Bidateye kabiri musaza w’abasohowe mu nzu ngo yaje kuburana n’uwo bashakanye biba ngombwa ko batana, urukiko rwategetse ko bagabana imitungo n’uwari utuyemo abavandimwe be ubigenderamo mu cyamunara cyabaye mu cyumweru gishize.

“Ubwo baraje bati cyamunara iratangiye akoma mu mashyi rimwe,kabiri,gatatu ngo iratangiye kandi cyamunara imara iminota itanu,ubwo barangije baragereka bahishyura miliyoni eshatu n’ibihumbi mirongo itanu.” Murumuna wa Mukarubibi Lucie avuga uko cyamunara yagenze.

Nyamara ngo mbere y’uko cyamunara ishyirwa mu bikorwa, Mukarubibi Lucie na murumuna we bifashishije umwunganizi mu mategeko, bari batanze ikirego cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’urubanza rw’ubutane bwa musaza wabo n’umugore we, ariko ntibyabujije umuhesha w’inkiko guteza icyamunara.

Abajijwe impamvu yashyize mu bikorwa imyanzuro y’urukiko nyamara hari haratanze ikirego kiyitambamira,Ingabire Uwayo Lembert umuhesha w’inkiko washyize mu bikorwa iyo myanzuro y’urukiko yasubije muri aya magambo.

Yagize ati “Urukiko nirwemeza ko ari iyabo ruzaba rwisubiyeho kuko urukiko baregeye ni narwo rwemeje ko hagurishwa. Ubwo nabo bazayisubizwa”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda, buvuga ko bugiye gufasha abakuwe mu nzu gukurikirana iki kibazo buhereye ku gushakira aho kuba uwo muryango ureke gukomeza kuba hanze,  ndetse no gufasha gukurikirana icyo kibazo cyamaze kugera mu nkiko.

 Gusa Gasengayire Marie Yvonne Ushinzwe irangamimerere na Notariya mu murenge wa Runda, asaba abagize umuryango kujya bagira ubushishozi ku birebana n’iyandikwa ry’ubutaka bahuriyeho.

Yagize ati “Kugirirana icyizere ni byiza mu miryango ariko hakwiye kubaho gushishoza ndetse no kureba kure kuko musaza wabo niba yari agiye gushinga urundi rugo, bakagombye kuba baratekereje  ko uwo mutungo ugomba kuba ubanditseho bose.”

Amakuru atangwa n’abagize uyu muryango w’abasohowe mu nzu ni uko bazaburana kuwa kane w’iki cyumweru, uretse inzu yatejwe cyamunara yagendanye  n’ubundi butaka buto buyikikije.

KURIKIRA IYI NKURU MU BURYO BW’AMASHUSHO:

Tito DUSABIREMA