Umunsi mpuzamahanga w’impunzi usanze u Rwanda  rucumbikiye abarenga ibihumbi 130

U Rwanda rwagaragaje ko rukora byinshi kugirango Uburenganzira bw’impunzi rwakiriye bwubahirizwe ariko runasaba amahanga gushyira imbaraga mu kugarura amahoro mubihugu birimo intambara kugirango icyatumye impunzi zihunga Kiveho zibashe gutahuka mubihugu zikomokamo. 

Rwabitangaje ubwo  rwifatanyaga  n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Impunzi. 

Bamwe mu mpunzi zabarundi n’izabakongomani zahungiye mu Rwanda ,bagaragza nubwo ubuzima bw’ubuhinzi butoroshye ariko u Rwanda rwakoze byinshi kugirango babeho bumva batekanye kandi bafite uburenzira busesuye.

Aretha Rwagasore uyobora ikigo Inkomoka gitera inkunga ba rwiyemezamriimo agaragza kunyurwa n’uburyo imishinga yiterambere yakozwe n’impunzi bigaragara ko iri kurwego rushimishije

Ati”Biratunyura gufasha imishinga ya barwiyemezamirimo bo mu nkambi eshanu z’impunzi tunashima ko igenda igera  ku rwego rwiza binyuze mubufasha tubaha.”

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi , Madamu Aissatou Ndiaye-Dieng uhagarariye mu Rwanda ishami rya Loni ryita ku mpunzi yavuze ko bashyize imbere ibikorwa byo gufasha impunzi kwigira kubera ko inkunga zibagenerwa itangwa nimiryango nterankunga igenda igabanuka.

Ati” Icyo dukora kubyihariko nko mu Rwanda ni ukwita ku mpunzi zihamaze igihe kinini cyane nk’imyaka 20 , Ubwo rerro tubafasha kwigira ntibatungwe gusa n’inkunga z’abagiraneza.”

Minisitiri w’Ibikorwa by’UbutabaziKayisire Marie Solange yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guhanira ko uburengenzira bw’impunzi u Rwanda rucumbikiye bwibahirizwa ,zinashyirirwaho amahirwe atuma bakora bagatera imbere . Icyakora yibukije amahanga ko ari ngombwa kugarura amahoro mubihugu birimo umutekano mucye  kugirango icyatumye impunzi zihunga Kiveho zibashe gutahuka mubihugu zikomokamo. 

Ati”twiyemeje kubashyira mu baturage basanzwe,ni ukuvuga bariga,baravuzwa barakorana nabandi,bashobora gupiganirwa akazi nabandi.

Yungamo ati”urumva gutaha ku bushake ni bimwe mu bisubizo birambye bigenerwa impunzi no mu mategeko ariko gutaha ku bushake biterwa n’igihugu wahunze umutekano uhari nicyo wahahungaga,iyo bibaye byiza rero ahitamo gutaha ku bushake.”

Tariki ya 20 Kamena buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Impunzi. Ibihugu bicumbikiye impuniz byibukijwe kuziha uburengenzira busesuye nk’ubwabanyagihugu.

Uyu umunsi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga ibihumbi 130.