Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Rukundo Egumeho!Jenerali Muhoozi mu Rwanda mu irahira rya perezida Kagame - FLASH RADIO&TV

Rukundo Egumeho!Jenerali Muhoozi mu Rwanda mu irahira rya perezida Kagame

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko azitabira ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutumira Abanyarwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, bizaba ku wa 11 Kanama 2024.

Kagame azaba arahirira kongera kuyobora Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Abinyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Gen Muhoozi yavuze ko azitabira ibi birori bizabera muri Stade Amahoro i Kigali.

Yagize ati ” Nejejwe no kubamenyesha ko vuba aha nzasura mu rugo iwacu, mu Rwanda. Nzitabira umuhango wo kurahiza Afande Kagame. Nta gushidikanya, ibirori bizaba ibya mbere uyu mwaka muri Afurika. Rukundo Egumeho.”

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Ubu bushake bwa Muhoozi nibwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.

Perezida Kagame aherutse kwegukana intsinzi mu matora aheruka ku ijanisha rya 99.18%.

– Advertisement –

Ubwo yatorerwaga bwa mbere kuyobora u Rwanda hari mu mwaka wa 2003 akaba yari yatorewe manda y’imyaka irindwi.

Mu mwaka wa 2010 nabwo yaratowe ndetse no mu wa 2017 biba uko.