Rayon Sports day yabaye isomo kuri Mukura

Mukura Victory Sports yahize gutegura ibirori bisa n’ibyo Rayon Sports yakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama (Rayon day). Ibirori iyi kipe yifuza no kuzakinamo na Rayon Sports umukino wa gicuti.

Uyu mwanzuro Flash yamenye ko Mukura yawufashe ikimara kubona uko byagenze ubwo aba-Rayon baturutse impande zitandukanye bari bishimye mu birori byabo byabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ibirori bya Rayon Day byaranzwe n’udushya

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye bivugwa ko ibirori irimo itegura yifuza kuba aribyo izamurikiramo abakinnyi bayo bashya izakoresha umwaka utaha w’imikino, kikazaba igihe kandi cyo kubwira abakunzi bayo intego yinjiranye mu mwaka mushya w’imikino.

Umuhanzi Nemeye Platini wiyita Platini P usanzwe ufana Rayon Sport yasusurukije abantu mu ndirimbo zo hambere ari mu itsinda Urban Boyz

Umwaka ushize Mukura nabwo yateguye ibirori bijya gisa n’ibi ubwo yakoraga ibirori byo kwishimira imyaka 60 imaze ishinzwe. Icyo gihe Mukura yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wa gicuti.

By UWIRINGIYIMANA Peter