Kicukiro: Inkongi y’umuriro yangije ibifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni 200

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, mu isoko rya Kabuga ahazwi nko mu gahoromani, igice gitunganirizwamo imyumbati n’ibiyikomaho hafashwe n’inkongi y’umuriro bivugwa ko yatangiye mu masaha y’i saa kumi ashyira saa kumi n’imwe z’igitondo.

Alex uzwi ku izina rya Murokore akaba nyir’ikibanza cyarimo ibyahiye, avuga ko imashini  zisya 14, zahiye zihinduka umuyonga, kandi ko ibyangiritse bibarirwa mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyateye iyo nkongi  kitaramenyekana, ariko ko biracyekwa ko ishobora kuba yaturutse ku mashanyarazi.

Ababonye iyo nkongi  bwa mbere, bavuga ko umwotsi wa yo  watangiye kugaragara mu masaha ya saa kumi ashyira saa kumi n’imwe z’igitondo.

Ndayisaba Jean Bosco we yabonye umwotsi w’iyo nkongi ari I Nyakariro mu karere ka Rwamagana, hanyuma arahurura.

Yagize ati “Byari saa kumi n’igice, mbona umwotsi uri kuzamuka hejuru, abantu bavuza induru, tuza hano tuje gutabara”

Hangiritse ibintu byinshi birimo n’imashini

Alex bakunze kwita Murokore ni we nyir’ikibanza cyibasiwe bikomeye n’umuriro akaba yakodeshaga abandi bakora ibikorwa byo gutunganya imyumbati. Avuga ko ibyangiritse bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 200.

Yagize ati ”Hari imashini iba ihagaze miliyoni ebyiri, hari iziba zihagaze miliyoni ebyiri n’igice, mbese urebye hangiritse ibibarirwa muri miliyoni zikabakaba 200, kuko buri muntu yabaga afite ‘stock’ y’imyumbati”

Byashobokaga ko iyi nkongi y’umuriro yari guteza akaga kurushaho, ariko Kalimunda Emmanuel ukuriye REG-EUCL ishami rya Kanombe, avuga ko  bahise bihutira guhagarika amashanyarazi.

Yagize ati “Ahantu habaye inkongi, ikintu wihutira gukora ni ugukaraho amashanyarazi kugira ngo iyo nkongi itaza kwangiza ibindi birimo n’ubuzima bw’abantu.”

Kalimunda Emmanuel ukuriye REG ishami rya Kanombe

Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyateye iyi nkongi y’umuriro kitaramenyekana, ariko ngo hakekwa ko ishobora kuba yaturutse ku mashanyarazi.

CIP Marie Gorrette uvugira Polisi mu mujyi wa Kigali yagize ati ”Harakekwa amashanyarazi, ariko ntacyo twavuga cyari cyamenyekana.”

Ubwo Twavaga muri aka gace mu masaha ya saa yine z’igitondo, twasize umuriro usa nk’uwacogoye, ariko ibikorwa byo kuwuzimya burundu byo byari bigikomeje.

Polisi y’Igihugu yahise itabara byihuse

Inkuru ya Tito DUSABIREMA

Leave a Reply